Kaminuza ya Kigali yungutse buruse zifasha abanyeshuri bayo kwiga muri Canada - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Izi buruse zizwi nka 'BCDI 2030' zizahabwa abanyeshuri batandatu b'indashyikirwa ariko bakazajya kwiga mu byiciro.

Ni buruse zatanzwe na Concordia University of Edmonton yo muri Canada, zikazahabwa abanyeshuri batandatu bitwaye neza kurusha abandi muri UoK mu myaka itanu kugeza mu 2023.

BCDI 2030 ni porogaramu igamije guha abanyeshuri b'indashyikirwa ubumenyi buhanitse bukenewe kugira ngo bakemure ibibazo bigezweho by'umutekano mu by'ikoranabuhanga no kugira uruhare mu kuzamura urwo rwego mu Rwanda.

Iyi gahunda izaha abanyeshuri bo mu Rwanda uburezi ku rwego mpuzamahanga, kunguka ubumenyi bugezweho mu bijyanye n'umutekano w'ikoranabuhanga no gutanga amahirwe yo gukora ubushakashatsi mpuzamahanga.

Buruse ya BCDI 2030 izatangwa mu matsinda atatu, aho icya mbere kizatangira amasomo ku wa 01 Nzeri 2025 kugeza ku wa 30 Mata 2027.

Icyiciro cya kabiri biteganyijwe ko kizatangira ku wa 01 Nzeri 2026 kugeza ku wa 30 Mata 2028, mu gihe icya gatatu kizatangira ku wa 01 Nzeri 2027 kirangire 30 Mata 2029.

Mu rwego rwo guteza imbere ihame ry'uburinganire no guteza imbere abari n'abategarugori mu burezi, iyo gahunda iteganya ko nibura bane kuri batandatu batoranijwe bagomba kuba ari ab'igitsina gore

Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imiyoborere n'Abakozi muri Kaminuza ya Kigali, Prof Ogechi Adeola, yagize ati 'Iyi buruse ntabwo ishimangira gusa ubushobozi bw'amasomo n'ubushakashatsi bitangirwa muri kaminuza yacu ahubwo inatanga amahirwe yo guhindura abanyeshuri n'abarimu bacu bagahabwa ubushobozi bwoujya mu bikorwa bigezweho mu guteza imbere ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga n'Imibare.'

Uyu muyobozi yasabye abafatanyabikorwa bayo mu kubiyungaho mu rugendo rwo kwimakaza uburezi bufite ireme ndetse busubiza ibibazo abaturage bafite byose bikajyana na gahunda y'u Rwanda yo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umuyobozi w'Ishuri ry'Imibare n'Ikoranabuhanga muri UoK, wagize uruhare runini mu kubona izi buruse, Dr. Wilson Musoni, yagaragaje ko izi buruse babonye ari amahirwe azahindurira ubuzima abazazihabwa, bikaba igihamya y'uburezi bufite ireme butangwa n'iyi kaminuza, ashimira na Guverinoma y'u Rwanda idahwema kubaba hafi.

Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Kigali bagiye guhabwa buruse zo kwiga muri Canada
Kaminuza ya Kigali ikomeje guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga mu kwimakaza uburezi bufite ireme
Umuyobozi w'Ishuri ry'Imibare n'Ikoranabuhanga muri UoK, wagize uruhare runini mu kubona izi buruse, Dr. Wilson Musoni, yasabye abanyeshuri kubyaza umusaruro amahirwe kaminuza bigamo ibaha



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-ya-kigali-yungutse-buruse-zifasha-abanyeshuri-bayo-kwiga-muri-canada

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, March 2025