
Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, ubwo yitabiraga Inama Mpuzamahanga iri guhuza kaminuza zo muri Afurika yiswe THE African Universities Summit, igamije kwigira hamwe uko zagira uruhare mu iterambere rya Afurika.
Prof. Didas Muganga yavuze ko mu rwego rwo kugira uruhare rukomeye mu iterambere rya Afurika, kaminuza zigomba gutegura integanyanyigisho ihamye isubiza ibibazo ibihugu bya Afurika bifite.
Ati 'Ni ukwisuzuma tukareba ubu, uko twashyigikira iryo terambere birenze ku cyerekezo 2030. Harimo gutegura integanyanyigisho zacu zishaka gusubiza ibibazo twe tubona muri Afurika.'
Yakomeje ati 'Ubundi ikibazo cyose nyafurika utekereza ko uri gusubiza ntabwo kiba gitandukanye n'ahandi. Tugomba kumenya ngo Afurika iragana he? Ese iterambere twifuza ryagerwaho rite?'
Yemeje ko kimwe mu bizafasha mu kugera ku cyerekezo cy'iterambere ryifuzwa, hagomba kongerwa umubare w'abagera muri kaminuza ariko hakanarebwa ku kunoza ubumenyi bahabwa.
Ati 'Ni ukwagura umubare w'abagera muri za kaminuza ariko no kwagura ubumenyi babona uko bungana. Ntiturebe gusa ngo twagize imibare myinshi ahubwo tukarebera hamwe ubumenyi bafite, uburyo bakora ubushakashatsi ndetse n'uburyo kaminuza n'ibihugu bishora muri ubwo bushakashatsi kugira ngo tugere kuri iryo terambere ryifuzwa.'
Yagaragaje kandi ko kaminuza zikwiye gushyira imbaraga mu kugena icyerekezo yifuza kugeramo ndetse no gushaka abafatanyabikorwa n'imikoranire n'izindi kaminuza hagamijwe kugera ku iterambere.
Ati 'Kaminuza ikwiye kuba yamaze gusuzuma ikareba ibikenewe kugira ngo rya terambere ryifuzwa rigerweho, ku buryo niba ribonye n'uwo mufatanyabikorwa, aze ariko asange ifite icyerekezo cy'icyo ishaka kugeraho.'
Kaminuza y'u Rwanda iheruka kuza ku mwanya wa Gatandatu muri Kaminuza zo muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, ibintu bishimangira ko ikomeje kwerekeza aheza bijyanye n'ireme ry'uburezi itanga ndetse n'ubushakashatsi buzana impinduka ikora mu ngeri zinyuranye.
Prof. Muganga yagaragaje ko kaminuza ayoboye ishyize imbere gahunda yo kongera umubare w'abarimu bafite impamyabumenyi y'ikirenga mu masomo atandukanye.
Yatangaje ko kuri ubu hari abantu barenga 500 biyandikishije kwiga muri kaminuza bifuza kubona impamyabumenyi y'ikirenga bigiye muri Kaminuza y'u Rwanda.
Ati 'Ubu tugiye kubona Abanyarwanda benshi bafite ubumenyi buhambaye, yenda batashoboraga kubona kubera ikiguzi cyo kujya hanze, gusiga ingo zabo bajya mu mahanga, inshingano zindi bafite cyane ko hari n'abari mu kazi ariko turi kongera imibare yabo."
Yavuze ko igihugu kidashobora gutera imbere kidafite abantu b'abashakashatsi bashoboye, bityo ko uko guharanira kongera umubare w'abagana za kaminuza bigomba kujyana no kububakira ubushobozi.
