
Ryubatswe mu Murenge wa Gahini munsi ya Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Rukara. Ryuzuye ritwaye arenga miliyari 1,9 Frw.
Rifite ibyumba 11 by'amashuri abanza, icyenda by'amashuri yisumbuye na bitatu by'amashuri y'incuke.
Muri iri shuri kandi hubatswemo inzu abana bariramo, iy'abafite ubumuga, ibiro, icyumba cy'umukobwa, isomero na laboratwari. Byose biri ku buso bwa hegitari ebyiri.
Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko iri shuri ryashyizwemo ibintu byose by'ingenzi kugira ngo ribere ayandi icyitegererezo mu myigishirize.
Ati 'Abanyeshuri na bo bishimiye iki kigo kubera ko harimo iby'ingenzi bakeneye byose na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri irahari kandi barya indyo yuzuye bakanahaga. Umwana wariye neza ku ishuri, akiga neza, akabona abarimu beza nta kintu na kimwe cyamubuza gutsinda, turashaka ko riba icyitegererezo mu bintu byose.''
Tuyizere Marie Chantal urerera abana babiri muri iri shuri, yavuze ko mbere abana babo bigaga ahantu hari ubucucike, ariko ubu bishimira ko basigaye biga ari bake mu ishuri kandi bakanakurikiranwa neza.
Iteto Lea wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye n'Imibare, Ubukungu n'Ubumenyi bw'Isi, yavuze ko amezi make amaze muri iryo shuri yasanze hari itandukaniro n'ahandi yize kuko rifite ibikoresho byose bifasha umunyeshuri gukora ubushakashatsi akabona byinshi mu byerekeye ibyo yiga.
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko Leta y'u Rwanda ifite gahunda yo kugira ibigo nk'ibi by'icyitegererezo mu kurushaho gutanga uburezi bufite ireme.
Ati 'Iyo mwarimu yigishiriza mu nyubako nziza, afite ibikoresho byose bituma kwigisha bigenda neza n'ireme ry'uburezi rikazamuka. Ikindi iri shuri rifite umwihariko kuko riri hafi ya Kaminuza y'u Rwanda, bizafasha abiga uburezi kubona aho bimenyereza umwuga hafi.''
Dr Mbarushimana yavuze ko kandi inzobere zo muri Kaminuza y'u Rwanda zizajya zisura iri shuri zihe abarimu bahigisha ubumenyi ku buryo bizongera imitsindire y'abana.
Kuri ubu iri shuri ryatangiranye abanyeshuri 832 barimo 166 biga mu mashuri y'inshuke, 414 biga mu mashuri abanza na 252 biga mu mashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatanu.










