Kigali: Abafite ubumuga barenga 200 bawahe inyunganirangingo n'insimburangingo ku buntu - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Iki gikorwa cyakozwe n'Umuryango Mulindi Japan One Love Project, usanzwe wita ku bikorwa by'abafite ubumuga bw'ingingo, watangiye gukora mu 1996 hagamijwe gufasha abantu bafite ubumuga.

Uyu muryango washinzwe n'Umunyarwanda Gatera Rudasingwa Emmanuel washingwa umaze gufasha abantu bafite ubumuga barenga 8000, abo bagiye bahabwa inyunganirangingo, insimburangingo, amagare y'abafite ubumuga, n'ibindi bikoresho by'ubuvuzi ku buntu.

Ufite ubumuga witabiriye iki gikorwa yasabwaga kwerekana ko ari umuturage wo mu Mujyi wa Kigali ubundi agashyirwa ku rutonde rw'abahabwa imbago n'insimburangingo.

Umwe mu bahawe inyunganirangingo witwa Ngendahimana Jean Pierre wo mu karere ka Kicukiro, avuga ko ashimira uyu muryango wabatekerejeho kuko mu busanzwe kwigondera insimburangingo bigoye.

Ati "Kubona inyunganirangingo birahenze kandi kugira ngo tuzibonere ubwacu biragoye bitewe n'ubuzima tubayemo. Twasaba ko bakomeza kudutera inkunga mu buzima bwa buri munsi."

Mukaberwa Esther wo mu Karere ka Nyarugenge na we avuga ko kuba aba bagiraneza babahaye imbago ari iby'agaciro kuko kuzigurira bigoye bitewe n'igiciro cyazo gihanitse.

Ati "Iki gikorwa nacyishimiye kuko ni ukudufasha mu buryo tutari twiteze kandi bemeye kujya badufasha igihe insimburangingo zacu zangiritse."

Umuyobozi w'Umuryango Mulindi Japan One Love, Gatera Rudasingwa Emmanuel, avuga ko igikorwa cyo gutanga inyunganirangingo n'insimburangingo cyatangirijwe mu Mujyi wa Kigali ariko ko kizakomereza no mu turere twose rw'igihugu.

Gatera yakomeje avuga ko uyu muryango ufite intego yo gukomeza kwegera abafite ubumuga babafasha kubona imbago n' insimburangingo kandi ko bazabashakira izindi mu gihe izo bahawe zizaba zishaje.

Yagize ati"Uyu munsi ni abacitse amaguru, ikindi gihe ni abashaka imbago zonyine, ikindi gihe ni abantu bashaka amagare. Ibikorwa byacu ntabwo ari iby'umunsi umwe, yanasaza kutamushakira indi."

Uyu muyobozi ko impamvu bita kuri abo bantu ari uko abenshi badafite ubushobozi bwo kwigurira imbago n'insimburangingo ndetse no kwisuzumisha bikaba bibahenda cyane.

Ati "Imbago ebyeri zigura ibihumbi 120.000Frw, insimbirangingo imwe igura ibihumbi 600.000Frw. Urumva ko zihenze cyane. Byongeye kandi umuntu ufite ubumuga wivuriza kuri Mituelle de Santé asabwa kwishyura ibihumbi 80.000Frw yo kwizuzumisha. Ayo mafaranga kuyabona biragoranye."

Ni igikorwa kizakomereza no mu tundi turere twose tw'igihugu kandi abantu bose bakeneye ubufasha buzabageraho.

Mu 2007, Mulindi Japan One Love yatangijwe Gatera Rudasingwa Emmanuel, yageze ku ntambwe ikomeye yo gufungura irindi shami na ryo rifasha abantu bafite ubumuga mu Burundi, mu 2008, Mulindi one Love ifungura umuryango wigenga i Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo ujye ukusanya inkunga zo gushyigikira ibikorwa byawo muri Rwanda no Burundi.

Abarenga 200 bo mu Mujyi wa Kigali bahawe inyunganirangingo n'insimburangingo
Abahawe inyunganirangingo bijejwe ko nizisaza bazazisubizwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abafite-ubumuga-barenga-200-bawahe-inyunganirangingo-n-insimburangingo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 26, March 2025