Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amajwi ya Mugiraneza Jean Baptiste 'Miggy' wumvikana asaba umukinnyi wa Musanze kumufasha Kiyovu Sports igatsinda Musanze FC - AMAJWi - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Mbere y'umukino Musanze FC yatsinzemo. KIYOVU Sports 3-0, umutoza wungirije wa Muhazi Utd yahamagaye myugariro Shafik Bakaki wa Musanze amusaba kumufasha Kiyovu igatsinda Musanze FC.

Miggy na Musanze FC ntibacana uwaka bitewe n'uburyo batandukanye, Miggy akaba abikora ngo itsindwe ubundi yirukane Imurora Japhet 'Drogba', Miggy ashinja ko yamwirukanishije.

Mu 2020 ni bwo Miggy uri mu bakinnyi beza bakina mu kibuga hagati u Rwanda rwagize, yatangaje ko asezeye gukina mu Ikipe y'Igihugu Amavubi ariko akomeza kuboneka mu makipe asanzwe, na yo yashyizeho akadomo muri Kamena 2023.

Mugiraneza Jean Baptiste yakinnye mu makipe atandukanye arimo La Jeuneusse, Kiyovu Sports, APR FC, Gor Mahia, Azam FC, KMC na Police FC.

 



Source : https://yegob.rw/ku-mbuga-nkoranyambaga-hasakaye-amajwi-ya-mugiraneza-jean-baptiste-miggy-wumvikana-asaba-umukinnyi-wa-musanze-kumufasha-kiyovu-sports-igatsinda-musanze-fc-amajwi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 19, March 2025