
Kuri uyu wa Gatanu itariki 21 Werurwe 2025 ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amabubi) yakiriye iya Nigeria (The Super Eagles) mu mukino wa Gatanu mu majonjora yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za America, Canada na Mexico.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda ni Ntwali Fiacre, Niyomugabo Claude, Djihad Bizimana, Ange Mutsinzi, Samel Guellete, Hakim Sahabo, Fitina Omborenga, Bonheur Mugisha, Thiery Manzi, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.
Abakinnyi 11 ikipe y'igihugu ya Nigeria ibanza mu kibuga ni Stanley Bobo Nwabili, Ola Aina, Wilfried Ndindi, William Trost Ekong, Victor Osmhen, Samuel Chukueze, Bright Osayi-Samuel, Simon Moses, Alexis Iwobi na Calvin Bassey.
Abakinnyi b'u Rwanda mu myitozo mbere y'uko umukino utangira
Victor Osmhen
Abakinnyi ba Nigeria mu nyitozo mbere y'uko umukino utangira
17:57' Abakinnyi bari kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Nigeria'
17:56' Abakinnyi ku mpande zombi basohotse mu rwambariro'
17:42' Abakinnyi ku mpande zombi bamaze gusubira mu rwambariro noneho aho baza kugaruka mu kibuga amakipe yombi acakirana'
17:17' Abasore ba Nigeria The Super Eagles bamaze kugera mu kibuga aho bari kwishyushya mbere yo gucakirana n'amavubi'
17:12' Abakinnyi b'Amavubi basohotse mu Rwambariro baje kwishyushya maze abafana barongera babakomera amashyi'
17:11' Abazamu ku mpande zombi yaba Amavubi na Nigeria bamaze gusohoka mu rwambariro aho baje kwishyushya mbere y'uko umukino utangira'
17:00' Abakunzi ba Nigeria The Super Eagles bagera muri 300 bamaze kugera muri Stade Amahoro aho baje gushigikira igihugu cyabo'
16:56' Abafana ba Nigeria bagera muri 300 basesekaye musi Stade Amahoro kuza gushyigikira The Super Eagles'
16:40' Abasore ba Nigeria bamaze gusuzuma ikibuga basubira mu rwambariro'
16:30' Abakinnyi ba Nigeria The Super Eagles nabo basohotse mu rwambariro baje kureba uko ikibuga kimeze maze abakunzi b'Amavubi babaha inkwenene'
16:26' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bamaze gusuzuma ikibuga uko kimeze basubiye mu rwambariro'
16:19' Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi basohotse mu rwambariro baje kureba niba ikibuga kimeze neza ariko abakunzi b'Amavubi babakomeye amashyi Stade Amahoro irirangira'
16:00" Igice cyo hejuru cya Stade Amahoro kimaze kuzura abafana ku kigero cya 95% mu gihe igice cyo hasi ari nacyo gitoya cyo kimaze kugeramo abafana bangana na 40%'
15:30" Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko umukino ugiye guhuza u Rwanda na Nigeria kuko abafana barenga ibihumbi 30 bamaze kugera muri Stade Amahoro baje gushigikira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi'
Abakunzi b'u Rwanda mu matsiko yo kumenya ikiza kuva mu mukino
Abakunzi ba Nigeria nabo bategerezanyije amatsiko umukino ukomeye cyane
Abakinnyi ba Nigeria ubwo bari bari gusuzuma ikibuga mbere y'uko umukino utangira
Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ubwo bari bari gusuzuma ikibuga bareba ko kimeze neza'
Stade Amahoro iri hafi kuzura
Abakunzi b'Amavubi bategerezanyije amatsiko isaha ya saa 18h:00 kugira ngo rwambikane hagati y'Amavubi y'u Rwanda na za Kagoma za Nigera'
Igice cyo hejuru cya Stade Amahoro cyamaze kuzira abafana baje kureba umukino ugiye guhuza Nigeria n'u Rwanda
Abafana Hanze ya Stade bagitegereje kwinjira baracyari uruvunganzoka
MC Bryan akomeje gususruta abafana bamaze kugera muri Stade Amahoro
Mu mikino 4 u Rwanda rumaze gukina mu itsinda C, rwatsinze imikino ibiri, runganya umwe, ndetse rutsindwa umwe. Imikino rwatsinze harimo uwa Afurika y'Epfo na Lesotho, Rwanganije na Zimbabwe ndetse rutsindwa na Benin ubu rufite amanota 7.
Ikipe y'igihugu ya Nigeria mu mikino ine imaze gukina muri aya marushanwa, yatsinzwe umwe wa Benin maze indi itatu irayinganya, ubu ikaba ifite amanota atatu mu itsinda C.
Iyo u Rwanda rwakinnye na Nigeria bikunda kugenda bite?
Uyu mukino ni uwa Munani mu mateka ugiye guhuza aya makipe yombi mu marushanwa yose. Mu mikino irindwi iheruka guhuza ibi bihugu u Rwanda rwatsinzemo umukino umwe, Nigeria itsinda imikino ibiri maze amakipe yombi anganya imikino ine. Muri iyi mikino u Rwanda rwinjije ibitego bitatu, rwinjizwa ibitego bitandatu.
Umukino wa Mbere wahuje ibi bihugu byombi wakinwe ku itariki 5 Kamena 2004. Ni umukino wari uwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi ariko warangiye Nigeria itsinze u Rwanda rwari rufite abakinnyi bakomeye nka Gatete Jimmmy ibitego 2-0
Umukino wa Kabiri wahuje u Rwanda na Nigeria wakinwe tariki ya 6 z'ukwezi kwa Gatanu mu 2005, ukaba wari uwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, wasoje amakipe yombi aguye miswi 0-0.
Umukino wa gatatu wahuje aya makipe y'ibihugu byombi wakinwe tariki ya 29 z'ukwezi kwa 2 mu 2012 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Umukino wa Kane wakinwe tariki ya 6 z'ukwezi kwa 6 mu 2012, ukaba wari uwo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika. Warangiye Nigeria itsinze u Rwanda ibitego 2-1.
Umukino wa Gatanu aya makipe yombi wakinwe tariki ya 15 z'ukwezi kwa Mbere muri 2018 muri CHAN, ukaba wararangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Umukino wa 6 wakinwe ku itariki 10 Nzeri 2024 nawo warangiye amakipe yombi anganya 0-0 mu marushanwa yo gushaka itike y'igikombe cya Africa AFCON kizabera mu gihugu cya Morocco.
Umukino wa karindwi wahuije u Rwanda na Nigeria wabaye ku itariki 18 Ugushyingo 2024, ukaba wararangiye u Rwanda rutsinze Nigeria imbere y'abafana babo ibitego 2-1. Ibitego byarwo byatsinzwe na Nshuti Innocent na Mutsinzi Ange mu gihe Nigeria yatsindiwe na Samuel Chukwueze.
Ibihe by'ingenzi byaranze imikino ine y'u Rwanda mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'isi cya 2026
1. Rwanda VS Zimbabwe
Umukino wa mbere w'u Rwanda mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'isi Amavubi yanganyije na Zimbabwe 0-0 mu mukino wabereye kuri Stade Huye ku itariki umukino wakinwe ku itariki 15 Ugushyingo 2023.
Muri uwo mukino Zimbabwe yabonye amahirwe akomeye yo gutsinda ku munota wa 7, ariko Muskwe Admiral Dalindela ntiyashobora gutsinda. Ku ruhande rw'Amavubi, Byiringiro Lague yabuze igitego ku munota wa 20, naho Djihad Bizimana agerageza ishoti rikomeye ku munota wa 21, umupira uca hanze. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, Mugisha Bonheur yari abonye amahirwe akomeye kuri koruneri ya Hakim Sahabo.
Mu gice cya kabiri, umutoza w'Amavubi yakoze impinduka, ariko ikipe ya Zimbabwe yakomeje kwiharira umukino, ibona amahirwe menshi harimo koruneri enye mu minota 20 ya mbere. Amavubi nayo yagize uburyo bubiri bukomeye, harimo igitego cyari gishoboka ku munota wa 90, ariko Niyomugabo Claude ateye umupira uca hejuru y'izamu.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 maze Amavubi ajya kwitegura umukino wa Afurika y'Epfo wabaye tariki 21/11, naho Zimbabwe ijya kwitegura Nigeria umukino wakinwe tariki 19/11/2023.
Muri uwo mukino abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'u Rwanda ni Ntwari Fiacre, Bizimana Djihad, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert, Nshut Innocent na Byiringiro Lague
Ku ruhande rwa Zimbabwe ni Donovan Fungai, Takwara John Gerald, Hadebe Teenage Lingani, Lunga Divine Xolile, Mbeba Andrew Kabila, Brian Banda Jasper, Marshall Munetsi Nyasha, Marvellous Nakamba, Prince Dube Mpumeleo, Musona Walter Tinotenda, Muskwe Admiral Dalindela.
 2. Rwanda VS South Africa
Umukino wa kabiri mu itsinda C Ikipe y'Igihugu Amavubi yatsinze Afurika y'Epfo ibitego 2-0 ku itariki 21/11 2023 mu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026 maze ibona amahirwe yo kuyobora itsinda C n'amanota 4.
Igitego cya mbere cy'Amavubi cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 11 nyuma yo gucika ba myugariro ba Afurika y'Epfo maze atera ishoti rikomeye. Ku munota wa 27, Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya kabiri, aciye mu bakinnyi ba Afurika y'Epfo, asigarana n'umunyezamu Williams, maze atera umupira mu rushundura.
Amavubi yakomeje kwihagararaho, abona andi mahirwe ariko ntiyongera gutsinda. Abafana bari kuri Stade ya Huye batashye bishimiye intsinzi, kuko Amavubi yari amaze kugira amanota ane yayahaye amahirwe yo kuyobora itsinda C.
Muri uwo mukino abakinnyi umutoza w'u Rwanda Trosten Frank Spitller yari yabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyonzima Olivier, Muhire Kevin, Bizimana Djihad, Byiringiro Lague, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Africa y'Epfo ni Ronwen Haydrn Williams, Bongokuhle Mayambela, Mihlali Mayembela, Aubrey Maphosa Modiba, Tebeho Mokena, Khuliso Mudau, Nkosinathi Sibisi, Sphephelo S'miso Sithole, Percy Muzi Tau, Siyanda Xulu na Themba Zwane.
3. Rwanda VS Benin
Ku itariki ya 6 Kamena 2024 Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda yatsinzwe na Benin igitego 1-0 mu mukino wa gatatu wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.
Umukino wakiniwe muri Côte d'Ivoire, aho igitego rukumbi cyatsinzwe na Dodo Dokou ku munota wa 37, nyuma y'aho Benin yari imaze kurusha Amavubi mu guhanahana no gutera koruneri nyinshi.
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwagerageje gushaka igitego cyo kwishyura, umutoza Torsten Frank Spittler akora impinduka zinjijemo abakinnyi barimo Muhire Kevin na Jojea Kwizera. Amavubi yabonye amahirwe, ariko ba myugariro ba Benin n'umunyezamu Dandjinou Marcel bakomeza kwihagararaho.
Umukino warangiye ari 1-0, u Rwanda rugumana amanota ane, rusigara ruyanganye na Benin Benin mu itsinda C, ariko atakaza umwanya wa mbere mu itsinda C kuko wahise ufatwa na Lesotho yari igize amanota atanu.
Muri uwo mukino abakinnyi u Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rubanguka Steve, Bizimana Djihad, Rafael York, Hakim Sahabo, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.
Abakinnyi bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Benin muri uwo mukino ni Marcel Dandjinou, Cedric HOUNTONDJI, Abdoul Rachid MOUMINI, David KIKI, Mohamed TIJANI, Hassane IMOURANE, Sessi D ALMEIDA, Junior OLAITAN ISHOLA, Dokou DODO, Steve MOUNIE na Jodel DOSSOU.
4. Rwanda VS Lesotho
Ku itariki 11 kamena 2024 Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, yatsinze Lesotho igitego 1-0 mu mukino wa kane wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026, biyifasha kongera kuyobora itsinda C n'amanota arindwi.
Igitego cyatsinzwe na Kwizera Jojea ku munota wa 45, ku mupira yari ahawe na Fitina Omborenga nyuma y'aho Bizimana Djihad awuteye neza ni nacyo cyasoje umukino. Mu gice cya kabiri, Lesotho yagerageje gusatira, ariko Amavubi bakomeza kwihagararaho, umukino urangira ari 1-0.
Amavubi yahise afata umwanya wa mbere mu itsinda kuko yahise agira amanota 7, anganya na Afurika y'Epfo na Benin ariko ikazigama ibitego bibiri mu gihe Afurika y'Epfo izigamye kimwe.
Muri uwo mukino abakinnyi u Rwanda rwari rwabanje mu kibuga ni Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange, Manzi Tierry, Imanishimwe Emmanuel, Muhire Kevin, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Kwizera Jogea, Nshuti Innocent. na Mugisha Gilbert.
Ku ruhande rwa Lesotho abakinnyi bari babanje mu kibuga ni Moerane, Malane, Mkwanazi, Makhele, Rasethuntsa, Lebokollane, Lesoaoana, Thaba, Fothoane, Sefali na Motebang.Â

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda igiye kwakira Nigeria mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'Isi
Abafana barenga ibihumbi 28 bamaze kugera mu byicaro byabo kuri Stade Amahoro aho bategerezanyije amatsiko umukino ukomeye
Abafana bari mu marembo ya Stade Amahoro bategereje kwinjira ngo bahanye amaso umukino ugiye guhuza u Rwanda na Nigeria
Umunyarwenya Pirate mu bitabiriye umukino w'u Rwanda na Nigeria
AMAFOTO: Emile Maurice na Ngabo Serge
VIDEO: #Director_melvin_pro