Leta ya DR Congo yemereye miliyoni 5$ ku muntu uzafata abayobozi ba AFC/M23 #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ibihembo bigera kuri miliyoni 5 z'Amadolari ya Amerika ku muntu uzatanga amakuru cyangwa akagira uruhare mu ifatwa ry'abayobozi bakuru b'umutwe wa AFC/M23. Iki cyemezo cyatangajwe mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w'Ubutabera, Constant Mutamba, ku wa 7 Werurwe 2025.

Abashakishwa barimo Corneille Nangaa, umuyobozi wa AFC, Bertrand Bisimwa uyobora umutwe wa M23, na Gen Maj Sultani Makenga ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri M23.

Aba bayobozi bashinjwa kugira uruhare mu makimbirane akomeje kwibasira uburasirazuba bwa Congo, aho umutwe wa M23 ugenzura ibice byinshi by'iki gihugu.

Iri tangazo rije mu gihe uburasirazuba bwa RDC bukomeje kwibasirwa n'intambara hagati y'ingabo za Leta (FARDC) n'umutwe wa M23.

Leta ya Congo ishinja uyu mutwe gushyigikirwa na leta y'u Rwanda, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana rwivuye inyuma.

Mu bihe byashize, Leta ya Congo yakunze gukoresha uburyo bwo gutanga ibihembo ku muntu wese wagaragaza aho abayobozi b'inyeshyamba baherereye cyangwa akagira uruhare mu ifatwa ryabo.

Iki cyemezo gishya cyafashwe nyuma y'uko AFC/M23 ikomeje kwagura ibice igenzura, bikabangamira gahunda za leta zo kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Ni inshuro ya mbere leta ishyiraho ibihembo bifatika ku bayobozi ba AFC/M23 kuva uyu mutwe wongeye kubura imirwano mu 2021. Amakuru avuga ko ubufatanye bw'ibihugu byo mu karere n'imiryango mpuzamahanga bukomeje gushakishwa mu gukemura iki kibazo mu buryo bwa dipolomasi.

Ni ukubitegereza niba iyi gahunda ya Leta ya RDC izatanga umusaruro mu gufata aba bayobozi cyangwa niba ibikorwa bya gisirikare bizakomeza gufata intera nshya.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 ntibwavuze ku itangazo rya RDC, ariko bwagiye buhakana inshuro nyinshi ibirego by'uko ari umutwe w'iterabwoba, buvuga ko ari ihuriro rirwanira uburenganzira bw'abaturage bo mu burasirazuba bw'igihugu.
Leta ya Congo ishinja uyu mutwe gushyigikirwa na leta y'u Rwanda, ibintu u Rwanda rwakomeje guhakana rwivuye inyuma.



Source : https://kasukumedia.com/leta-ya-dr-congo-yemereye-miliyoni-5-ku-muntu-uzafata-abayobozi-ba-afc-m23/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, March 2025