
Ni igitabo yahaye umutwe ugira uti 'Avant la nuit' bisobanuye ngo 'Mbere y'ijoro'. Kigaruka cyane ku mateka y'u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma yayo.
Maria Malagardis yagaragaje ko kuba Madamu Jeannette Kagame yitabiriye imurikwa ry'igitabo cye, ryabereye mu Isomero rusange rya Kigali, byamukoze ku mutima kandi bimutera imbaraga.
Uyu munyamakuru yagaragaje ko icyo gitabo ari icya gatatu yanditse ku Rwanda.
Icya mbere yacyanditse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi aho cyari igitabo ahanini gikubiyemo amafoto n'inyandiko yise 'The Day After.' Icya kabiri yacyanditse kuri Dafroze Gauthier na Alain Gauthier bagize uruhare mu guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira mu Bufaransa, bagezwa imbere y'inkiko.
Yavuze ko kwandika icyo gitabo bigamije kugaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagiye yifashisha abavugwa mu gitabo barimo ababayeho n'abandi umwanditsi yifashishije mu kubara inkuru.
Yerekanye ko yahisemo gukoresha ubwo buryo mu kwandika igitabo kuko bushobora gufasha abantu kumenya amateka ya nyayo cyane ko muri icyo gitabo hakubiyemo ukuri gushingiye ku byabaye.
Muri icyo gitabo kandi Maria agaragaza inkuru y'abana batandatu biciwe ku musozi mu Rwanda mu 1993 kandi koko ubwo bwicanyi bwabayeho.
Ibyo bigashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaranatangiye gushyirwa mu bikorwa mbere y'ihanurwa ry'indege ya Perezida Habyarimana Juvenal.
Iki gitabo gikomeza kigaragaza uko ibintu byagiye bikurikirana n'uburyo ingabo zari mu Rwanda mu butumwa bw'amahoro zitabashije kuzuza inshingano zazo zo kurinda abaturage.
Ni igitabo gikubiyemo ibihe bya mbere ya Jenoside aho umwanditsi yibanze ku guhera mu Ugushyingo 1993, Ukuboza uwo mwaka, Mutarama, Gashyantare, Werurwe n'intangiriro za Mata 1994. Igice cya nyuma gitanga ishusho y'uko abavugwa mu nkuru bakomeje kubaho muri Jenoside.
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimye cyane uyu mwanditsi, yemeza ko igitabo cye gikubiyemo ukuri kw'ibyabaye mu Rwanda.
Yashimiye Maria Malagardis kubera ko yakomeje guhagarara ku kuri no kukugaragaza kandi bitari byoroshye mu gihugu nk'u Bufaransa.
Yerekanye ko hari abanyamakuru benshi bafashe umurongo wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Stephen Smith, Jean Hélène, Marine Foucault n'abandi batandukanye ariko we akomera ku kuri.
Ati 'Imyaka 30 ishize ntabwo wigeze uhinduka na gato. Ibi ni ingenzi cyane kandi ndanashimira abo mwafatanyije kuko ntabwo wari wenyine.'
Minisitiri Dr. Bizimana kandi yashimiye n'abandi banyamakuru b'Abafaransa batinyutse kuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi nubwo hari bamwe batakiriho barimo Jean Chatin, Pascal Croppe na Jean-Paul Goutin.
Yashimangiye ko muri icyo gitabo cya Maria Malagardis, harimo ibintu bibiri by'ingenzi nko kugaragaza ubwicanyi bwakorewe abana kandi bari bo Rwanda rw'ejo, bishimangira ko icyizere cy'igihugu cyari cyakuweho. Hari kandi no kuba ubwicanyi bwaratangiye mbere ya 1994.
Ati 'Mu yandi magambo, hari igice kigaragaza gutegura icyaha, kigaragaza inzira y'ubwicanyi bwagendaga bukura, atari mu 1994 gusa, ahubwo bwatangiye mu 1990, bukaba inzira igana ku kwica abantu. Ibyo bitanga umucyo wo kumvikanisha ibyo bisobanurwa mu gitabo. Igitabo kandi gitanga ibisubizo bimwe.'
Yagaragaje ko muri icyo gitabo umwanditsi agaruka ku nkuru y'umusirikare w'Umubiligi wari mu Rwanda akaza kwanga ubwicanyi bwakorwaga akiyemeza kwiyambura impuzankano ye.
Uwo musirikare wari ufite umukunzi w'umunyarwandakazi yaje gusubira mu Bubiligi, ariko akurikirana amakuru ya wa mukunzi we. Nyuma yaje guhabwa amakuru y'uko yishwe.
Mu gitabo bigaragazwa ko yagize agahinda gakabije akaza kwiyahura, ibyerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka no ku bandi batari Abanyarwanda gusa.
Yakomeje ati 'Iki ni igitabo gishingiye ku kuri n'ibimenyetso. Ni igitabo kivuguruza ibinyoma. Ni igitabo kivuguruza abapfobya Jenoside. Buri gihe iyo igitabo nk'iki gitangajwe biba ari nk'umusumari utewe mu isanduku y'abapfobya. Bamwe bari bafite icyizere cyo kubura umutwe binyuze mu binyoma, ibitabo birimo ukuri nk'ibi biba nk'umusumari ku isanduku yabo.'
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ku wa 21 Mata 1994 Loni yafashe icyemezo cyo kugabanya umubare w'ababungabungaga amahoro mu Rwanda ikaba ari nayo tariki yishweho umubare munini w'Abatutsi hirya no hino mu gihugu.
Yakomeje asaba abakiri bato kwiga no gusoma amateka y'u Rwanda mu buryo bwimbitse kandi bakayamenya.
Yabasabye kandi gushyira imbaraga mu kwiga indimi by'umwihariko Igifaransa cyane ko byinshi ku mateka y'u Rwanda byanditswe muri urwo rurimi.
Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakabaye yarakumiriwe kuko ibimenyetso byose by'uko iri gutegurwa byagaragariraga buri wese nubwo amahanga yabyirengagije.
Yahamagariye Abanyarwanda kwirinda guha urwaho abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo abereka ko bakwiye guhaguruka bakabarwanya bakoresheje ukuri.











