
Amasangano azubakwa mu buryo bugezweho ni Gishushu, Chez Lando na Sonatube.
Hanatangijwe kandi umushinga wo kubaka imihanda migari mu mushinga w'iterambere uhuriweho n'u Rwanda n'u Burundi wiswe BRIDEP.
Ni imishinga izatwara miliyoni 360$ ni ukuvuga arenga miliyari 519 Frw. Uwo kuvugurura amasangano wonyine uzatwara miliyoni 100$ (arenga miliyari 140Frw).
Ni amafaranga y'inguzanyo yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) na Guverinoma y'u Buyapani izishyurwa mu myaka 25.
Umushinga wo guteza imbere ubwikorezi muri Kigali, Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI), witezweho kunoza uburyo bw'ubwikorezi muri Kigali.
Ku isangano ry'imihanda rya Chez Lando hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka ku buryo imodoka zizajya ziva ku Gishushu zijya ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe zizajya zinyura munsi y'umuhanda usanzwe uzaba ukoreshwa n'izindi modoka.
Ni mu gihe imodoka zizaba zituruka mu gahanda k'amabuye zisa n'izerekeza kuri Stade Amahoro zizajya zinyura hejuru, bikaba bizafasha mu kurinda umuvundo w'ibinyabiziga byabisikaniraga mu isangano ry'umuhanda bituruka mu byerekezo bitandukanye.
Ku isangano rya Gishushu, biteganyijwe ko naho hazubakwa ikiraro kinyura hejuru y'umuhanda [flyover bridge] kiva ahari Simba Supermarket, kizajya gikoreshwa n'imodoka zisanzwe kugira ngo bisi zitwara abantu zijye zica mu wo munsi usanzwe.
Iki kiraro kigomba kuba byibuze gifite uburebure bwa metero 500.
Ku isangano rya Sonatubes hazubakwa umuhanda wo munsi y'ubutaka [tunnel], uzaturuka ku nyubako ikoreramo Minisiteri y'Ubuzima ukarangirira ahahoze hakorera Kaminuza y'Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n'Ubukungu [UTB]. Uyu muhanda nawo ugomba kuba ufite uburebure bwa metero 620.
Ku wa 04 Ukuboza 2024, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, ni bwo yemereye Guverinoma y'u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 100 z'Amadolari ya Amerika [miliyari 138,8 Frw] yo kuyifasha guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n'ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.
RTDA igaragaza ko igihe cyo gushyira mu bikorwa uyu mushinga cyari giteganyijwe kumara imyaka itanu uhereye igihe inguzanyo yemerewe.
Umuyobozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri RTDA, Gihoza Mivugo François, yagaragaje ko uwo mushinga uzafasha mu koroshya urujya n'uruza muri Kigali.
Ati 'Mu by'ukuri ayo masangano agira umuvundo cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, mu gitondo na saa Sita rimwe na rimwe. Mu by'ukuri ni ikibazo ntabwo umuntu agomba kumara isaha ari mu muhanda ategereje ko umuvundo ugabanuka. Ugomba guhaguruka ukajya mu kazi, ugakora, ugataha utarinze gusiragira mu muhanda. Ni muri urwo rwego iyo mishanga izafasha mu gukemura icyo kibazo.'
Ku ruhande rwa BRIDEP, Gihozo Mivugo yavuze ko hazubakwa imihanda igamije koroshya ubuhahirane n'uduce dutandukanye tw'u Rwanda ireshya na kilometero 215 nubwo hari n'indi mishinga izubakwa.
Ati 'Ni umuhanda kuva Ngororero-Musanze-Cyanika, undi ni uzahuza Bugarama na Bweyeye, undi wa Gatatu ni Ngororero-Rutsiro ubundi ubu warangiritse cyane ku buryo ubuhahirane bugorona cyane, undi ni umuhanda wo muri Musanze.'
Yavuze ko uretse iyo mihanda hazakorwa n'indi mishinga irimo no kubaka icyambu cya Kirambo mu Karere ka Nyamasheke.
Yagaragaje ko kandi hazashyirwaho uburyo bwo kugenzura neza inzira zikoreshwa n'amato mu kiyaga cya Kivu mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.
Yemeje ko muri uwo mushinga kandi hazakorwa inyigo ku mishinga ishobora gukorwa mu kubungabunga amazi y'imigezi itandukanye yo mu Rwanda ngo ishobore kubyazwa umusaruro.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Abimana Fidele, yagaragaje ko BRIDEP izafasha mu guhuza u Rwanda n'ibindi bihugu nk'u Burundu, RDC na Uganda.
Ati 'Uradufasha ahantu tutari dufite imihanda ya kaburimbo. Nk'umuhanda wa Cyanika-Musanze-Ngororero. Cyanika-Musanze ni umuhanda washaje, uzavugururwa noneho hakorwe n'igice kimanuka Nyakinama, Nyamutera muri Vunga umanuke ugere Ngororero. Ni umuhanda ukenewe cyane uzahuza Akarere ka Ngororero, Nyabihu, Musanze na Burera. Hari n'umuhanda Bugarama-Bweyeye uzahuza imipaka ibiri yegereye u Burundi ariko hari n'indi itandukanye izakorerwa inyigo.'
Umuyobozi wa AfDB mu Rwanda, Aissa Touré, yashimye ko iyo mishinga izafasha mu koroshya urujya n'uruza ndetse no kunoza ubuhahirane mu Karere.
Ati 'Iyi mishinga ntabwo izanoza gusa ubwikorezi ahubwo izanagira uruhare ku iterambere ry'ubukungu no guhanga imirimo. Dufite icyizere ko binyuze mu bufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda, AfDB n'abafatanyabikorwa bacu iyi mishinga izagira umusaruro mwiza ku Karere.'
Urebye ku gishushanyo mbonera cy'imihanda izubakwa i Kigali, bigaragara ko bimwe mu biteganyijwe muri uyu mishinga mugari harimo kwagura amasangano y'imihanda ya Chez Lando, ku Gishushu na Sonatubes imihanda igahabwa ibisate byinshi birimo ibishobora guharirwa bisi, abanyonzi, iy'abagenzi n'inzira zikoreshwa n'abafite ubumuga.





