
Ibi yabigarutseho ku wa 28 Werurwe 2025, mu kiganiro 'Rubyiruko Menya Amateka Yawe' cyabereye mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba, mu Karere ka Burera.
Ni ikiganiro kije gikurikira ibyabereye mu Burasirazuba, Amajyepfo, Umujyi wa Kigali n'Uburengerazuba, aho kuri ubu cyabereye mu Ntara y'Amajyaruguru, cyitabiriwe n'urubyiruko rurenga 1000 rwaturutse mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Gakenke, Musanze, Burera na Nyabihu.
Ni ibiganiro bigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y'Igihugu, by'umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurutoza indangagaciro na kirazira by'umuco Nyarwanda, kurufasha kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kurukangurira kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.
Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasabye urubyiruko gutanga amakuru y'ahantu hagaragaye amacakubiri, ivangura, icyenewabo n'ibindi byose bitandukanya abantu, kuko ari byo usanga bibiba ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati 'Ibintu nk'ibyo ubibonye menya ko ari ikizira, utange amakuru ubundi ibisigaye ubiturekere, nubona ibintu by'amacakubiri wabyisanzemo jya umenya ko wakandagiye mu murongo utukura. Buriya ibindi byaha ushobora kubibabarirwa ariko icyaha cyabangamira ubumwe bw'Abanyarwanda ni ukwitonda.'
Yakomeje agira ati 'Tuve hano twumvikanye ko kwishora muri ibi bintu bibiba inzangano ari umurongo utukura, icyo musabwa gukora gusa ni ugutanga amakuru kuko nimwanga kuyatanga, ingengabiterezo ya Jenoside ni nk'inkorora, urayihishahisha ariko birangira isohotse.'
Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Busogo, Uwase Moreen, yavuze ko iki kiganiro yacyungukiyemo byinshi ku mateka yaranze u Rwanda kandi agiye kwigisha abo asanze batashoboye kubyitabira.
Yagize ati 'Tugiye kujya mu gihe twunamira abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tujyanye umukoro wo guhangana n'abapfobya, bakanavuga nabi amateka y'igihugu cyacu, tuvuye hano tuyasobanukiwe neza kandi bizanyorohera nkanjye kubarwanya bitewe n'inyigisho nungukiye hano.'
Rubyiruko Menya Amateka yawe ni gahunda ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ibera mu bice bitandukanye by'igihugu, aho urubyiruko ruhurizwa hamwe rukaganirizwa amateka yaranze u Rwanda n'icyo rukwiye kuyigiraho.
MINUBUMWE igaragaza ko kuba Abanyarwanda benshi bari munsi y'imyaka 30 bagize 65.3% n'abari munsi y'imyaka 40 bagize 70%, ari yo mpamvu abakiri bato bagomba gusobanukirwa aho igihugu cyavuye n'aho kigana bityo bakamenya uruhare rwabo mu kugiteza imbere.









Amafoto: Isaac Munyemana