Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Bubiligi bugifite umutima winangiye ku Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2025, ubwo yari mu Kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA cyagarukaga ku ishusho y'ububanyi n'amahanga na dipolomasi by'u Rwanda muri ibi bihe.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucana umubano n'u Bubiligi kuko bwari bukomeje umugambi wabwo wo gushaka gukomanyiriza u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ngo rufatirwe ibihano, burushinja kugira uruhare mu kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Yavuze ko u Bubiligi bwirukanse isi yose busabira u Rwanda ibihano ndetse rukanagera no muri Banki y'Isi.

Ati 'U Bubiligi ni bwo bufite amateka muri aka Karere kandi atari meza. Bwazengurutse isi yose, mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, Banki y'Isi, Umuryango w'Abibumbye rusabira u Rwanda ibihano. Ahantu bari bari hose basabiraga u Rwanda ibihano bashaka ko ibindi bihugu byose bifatanya mu kurufatira ibihano. Bwashakaga ko isi yose iteranira ku Rwanda mu kurufatira ibihano.'

Yagaragaje ko bitewe n'uruhare n'amateka u Bubiligi bufite muri aka karere, usanga bufite ishami rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu Karere bigatuma ari bwo butanga amakuru yako ku bindi bihugu, nabyo bikabufata nk'ubufite inararibonye.

Yavuze ko mu gusabira u Rwanda ibihano mu bindi bihugu, u Bubiligi bwifashishije ikibazo cy'intambara y'u Burusiya na Ukraine hagamijwe kumvisha ibindi bihugu impamvu bigomba kurufatira ibihano.

Ati 'Buti niba u Burayi bwaragize ibihano bufatira u Burusiya kubera gutera Ukraine, bugomba no gukora kimwe ku byerekeye u Rwanda ngo kuko rwateye Congo. U Bubiligi bwarabikoze ni yo mpamvu twafashe ibihano. Kandi mu bihugu byose byo ku Isi, u Bubiligi ni cyo gihugu kitakagombye no kugira icyo kuvuga kuri iki kibazo cyo mu Karere.'

Yashimangiye ko impamvu u Bubiligi butari bukwiye kugira icyo buvuga ku kibazo cyo mu Karere ari uko bwakigizemo uruhare.

Ati 'Iyo urebye ayo mateka yose y'u Bubiligi, ukabona ko ari bwo bugaruka mu gusabira u Rwanda ibihano, iyaba n'umwuka duhumeka byarashobokaga ko bawuhagarika bari gusaba ko bawuduhagarikira. Birababaje kubona Ababiligi bakora ibintu nk'ibyo kandi byanatangiye mbere y'intambara ya Goma.'

Yasobanuye ko ubwo u Burayi bwatangaga amafaranga yo gushyigikira ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda muri Mozambique, Ababiligi bagerageje kubyitambika.

U Bubiligi ntiburahinduka

Nduhungirehe yagaragaje ko ibyo bikorwa byose bigaragaza urwango u Bubiligi bufitiye u Rwanda, ari nabyo byaganishije ku gucana umubano na bwo.

Ati 'Igihe cyagombaga kugera cy'uko ducana umubano kuko ntabwo twagombaga kubana n'igihugu bigaragara ko kidufitiye umugambi mubi wo kugira ngo badufatire ibihano ku Isi hose.'

Yasobanuye ko u Rwanda rwabanje guhagarika ibyerekeye ubutwererane, rwizera ko Ababiligi bazumva ko ibyo barimo atari ngombwa bagasubira mu nzira nzima ariko bakomeje kwinangira.

Ati 'Si ko byagenze ahubwo bo barakomeje, ndetse hari n'umwanzuro bafashe mu Nteko Ishinga Amategeko yabo wo gusaba ko u Bubiligi busaba amahanga yose ko afatira ibihano byose u Rwanda. Harimo ubutwererane, amasezerano twagiranye n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ku byerekeye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ibindi byinshi. Ibyo byatumye noneho tujya ku ntera yisumbuye yo guhagarika umubano n'u Bubiligi.'

Yashimangiye ko na nyuma y'icyemezo cy'u Rwanda cyo guhagarika umubano n'u Bubiligi bwakomeje kugaragaza iyo myitwarire idahwitse.

Yerekanye ko hari nk'ibyatangajwe na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Bubiligi yibasira Umukuru w'Igihugu w'u Rwanda, ndetse akagaragaza ko ibyo u Rwanda rugaragaza by'amateka ari urwitwazo rushingiye ku kuba ngo rutubahiriza amategeko mpuzamahanga ajyanye no kubahiriza ubusugire bw'ibindi bihugu.

Nduhungirehe ariko yavuze ko nubwo u Bubiligi buvuga ibyo, ubusugire bw'u Rwanda bwagiye buvogerwa n'umutwe wa FDLR, Ingabo za RDC, RUD Urunana na FLN mu bihe bitandukanye, kandi ibitero bigabwe bigahitana abantu ariko icyo gihugu kikaba ntacyo kigeze kibikoraho cyangwa ngo kibyamagane.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko u Bubiligi butigeze buhindura imyitwarire ku Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-olivier-nduhungirehe-yagaragaje-ko-u-bubiligi-butigeze-buhindura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, March 2025