
Netumbo Nandi-Ndaitwah, umugore wa mbere ugiye kuyobora Namibia ararahira ku wa 21 Werurwe 2025, umunsi igihugu cyizihizaho isabukuru ya 35 kibonye ubwigenge.
Ni umuhango witabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma batandukanye biganjemo abo muri Afurika, barimo Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Brahim Ghali, Perezida wa Repubulika y'Abarabu ya Sahrawi, Daniel Chapo wa Mozambique, Jacob Zuma na Thabo Mbeki bayoboye Afurika y'Epfo n'abandi.
Nandi-Ndaitwah w'imyaka 72 yari asanzwe ari Visi Perezida wa Namibia, akaba uwo mu ishyaka SWAPO.
Yatsinze amatora ku majwi 57,31%, ahigika abakandida 14 bari bahanganye ku buryo bitasabye ko bajya muri kamarampaka.
Rwandan foreign affairs minister has arrived in Windhoek Namibia ahead of the inauguration of @VPSWAPO . #sabcnews pic.twitter.com/cX1sJXNops
â€" Sophie Mokoena (@Sophie_Mokoena) March 20, 2025