
Yabigarutseho mu nama yiga ku iterambere rya kaminuza zo muri Afurika yabereye mu Rwanda, igamije kureba uburyo zagira uruhare mu iterambere ry'umugabane izwi nka The Africa Universities Summit yateguwe n'ikigo cya Times High Education.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kaminuza ari moteri y'iterambere ry'igihugu kandi ko zikwiye guharanira ko abazirangirizamo batanga umusaruro ukenewe.
Ati 'Kaminuza muhagarariye zirenze kuba ibigo bitanga uburezi bwisumbuye ahubwo ni moteri yo guhanga udushya, kwigira n'iterambere ry'ubukungu. Ahazaza ha Afurika hashingiye ku bufatanye bukomeye hagati y'umugabane wa Afurika ndetse no hanze yayo.'
Yavuze ko kaminuza zo muri Afurika zidakwiye kuba ahantu ho gutanga ubumenyi gusa ahubwo zikwiye no kugira uruhare no mu bushakashatsi kandi buzana impinduka z'iterambere rirambye.
Ati 'Intego si uguha abantu ubushobozi bwo kwishingikiriza ku bandi, ahubwo ni ukubaha imbaraga zo kwigira, kugira ngo inzego za Afurika zibe moteri y'iterambere ryazo. Iterambere rirambye si amahitamo, ahubwo ni ngombwa. Kaminuza zigomba kugira amahame y'imikorere irambye mu nteganyanyigisho, ubushakashatsi no mu mikorere y'inzego zazo.'
Yashimangiye ko kaminuza zikwiye kugira uruhare mu gukora ubushakashatsi bugamije gutanga ibisubizo ku bibazo byihariye umugabane uhura nabyo.
Minisitiri Nsengimana kandi yongeye kugaragaza ko ikoranabuhanga mu burezi ari andi mahirwe yo gushingiraho mu kwagura no gutanga uburezi bufite ireme.
Ati 'Impinduka mu ikoranabuhanga turi kubona rihindura inzego zose, zirimo uburezi. Ritanga amahirwe nubwo hari n'imbogamizi. Ryagura uburyo bwo gutanga uburezi bufite ireme kuri bose ntakugira umuntu n'umwe uhezwa.'
Yavuze ko kandi mu rwego rwo kugabanya icyuho gikunze kugaragara gishingiye ku ikoranabuhanga bityo hakenewe kurebwa ibisubizo bishobora gutanga umusanzu mu mijyi ariko no mu cyaro bikaba byakwifashishwa mu gukemura ibibazo.
Yagaragaje kandi ko hari icyuho gikomeye mu bumenyi butangwa muri za kaminuza n'ubukenewe ku isoko ry'umurimo, ashimangira ko hakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya hakubwakwa urwego rw'uburezi rukomeye.
Yasabye ko zakwimakaza imikoranire n'inganda mu gutegura integanyanyigisho n'amasomo ajyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.
Ati 'Hari icyuho hagati y'ubumenyi butangwa mu ishuri n'ibikenewe ku isoko. ibi bikwiye kwitabwaho byihuse. Kaminuza zikwiye gukorana n'inganda mu gushyiraho poragaramu z'amasomo zijyanye n'ibikenewe ku isoko mu guharanira kuzamura uburyo abantu babona akazi, no kwimakaza guhanga udushya mu nzego zitandukanye.'
Yakomeje ashimangira ko kaminuza zikwiye kuba zikora ubushakashatsi bujyanye n'intego z'iterambere rirambye rya Afurika n'imibereho myiza y'Abanyafurika, yemeza ko hashobora kubakwa urwego rw'uburezi mu mashuri makuru na kaminuza rukomeye kandi ruzagira uruhare mu iterambere rya Afurika.
Yerekanye kandi ko uburezi bwo mu mashuri makuru muri Afurika buzatezwa imbere no gusenyera umugozi umwe, gukora impinduka z'ingenzi, guhanga udushya ndetse no gukorera hamwe hagamijwe iterambere.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Times Higher Education cyateguye iyo nama izamara iminsi itatu, muri Afurika no mu Burasirazuba bwo hagati, Nick Davis, yavuze kuba umugabane wa Afurika 60% by'abawutuye ari urubyiruko, bikwiye kuba amahirwe ku iterambere ryawo.
Yavuze ko hakenewe ubufatanye mu guharanira iterambere ryawo kandi ko uburezi bufite ireme, ikoranabuhanga no guhanga udushya ari wo musingi.
Mu bindi byagaragajwe nk'ibisubizo n'Umuyobozi Mukuru w'Inama Nkuru y'Igihugu y'Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, Dr. Edward Kadozi, ni ugushyira imbaraga mu burezi bujyanye na tekinike, imyuga n'ubumenyingiro.
Yagaragaje ko bizafasha mu guhanga imirimo, koroshya kubona abakozi bakora mu nganda zigenda zubakwa mu bihugu binyuranye ndetse no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko.







Amafoto: Paccy Himbaza