MU MAFOTO 100: Uko Shalom Choir yasutse ububy... - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ni ibitaramo byamaze iminsi ibiri byahuje abakirisitu ibihumbi bavuye hirya no hino muri Kigali ndetse na bamwe mu bakunzi b'iyi korali bavuye mu ntara zitandukanye baza kwifatanya n'iyi korali. Shalom Choir yasangiye uruhimbi na Bosco Nshuti, Shiloh Choir (Musanze) na Hoziyana Choir.

Ku Cyumweru tariki ya 23 Werurwe 2025, habayeho ubwitabire budasanzwe kuko igitaramo cyitabiriwe n'abarenga 7,000, barimo n'abakiriye agakiza binyuze mu gitaramo Shalom yakoreye muri BK Arena. Byemejwe ko aba bamaze kuba ingingo z'Itorero ADEPR mu Rwanda.

Mu dushya n'ibihe by'umunezero byaranze iki gitaramo harimo gutambukaga ku itapi y'umutuku, gutungurana kwa Shiloh Choir y'i Musanze yerekanye ko ari iyo guhangwa amaso, n'ibihe bidasanzwe mu kuramya Imana binyuze mu ndirimbo za Shalom Choir n'abaririmbyi yatumiye.

Umuyobozi wa Shalom choir, Jean Luc Rukundo, yashimiye abantu bose bagize uruhare mu gutuma iki gitaramo kigenda neza, haba mu buryo bw'ubushobozi cyangwa mu isengesho. Yanatangaje ko hari ibindi bikorwa bikomeye biteganyijwe muri uyu mwaka birimo;

Shalom Gospel Festival â€" Igitaramo ngarukamwaka kizahuza abakunzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho igiheruka cyabereye muri BK Arena kuwa 17 Nzeri 2023, aba baririmbyi bakaba barujuje iyi nyubako ndetse abandi basubirayo.

Mu biteganyijwe kandi harimo Shalom Charity â€" Igikorwa kigamije gufasha abatishoboye, kizaba mu mpeshyi ya 2025.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI SHALOM WORSHIP EXPERIENCE





Uko Shalom Choir yaserutse ku munsi wa mbere w'igitaramo





Shalom Choir yeretse abitabiriye igitaramo cyabo ko icyahindutse ari imyaka naho kuramya no guhimbaza Imana byarushijeho kwiyongera






Abantu ibihumbi barafashijwe muri iki gitaramo cyamaze iminsi ibiri














Abitabiriye iki gitaramo ku munsi wa kabiri, babanje kwifotoza ku itapi yari yateguwe







Abitabiriye igitaramo cya Shalom Choir ku munsi wa kabiri, batashye banyuzwe






























Abitabiriye iki gitaramo batashye banyuzwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153846/mu-mafoto-100-uko-shalom-choir-yasutse-ububyutse-mu-bakristo-ibihumbi-bitabiriye-shalom-wo-153846.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 29, March 2025