
Babigarutseho ku wa 23 Werurwe 2025, mu muhango wo kumwimika ku mugaragaro Musenyeri mushya aho asimbuye Mgr. Dr. Jered Kalimba, wari umaze imyaka 27 muri izo nshingano.
Dr. Jered Kalimba yagaragaje ko yanyuzwe n'imikoranire myize n'ubuyobozi bwa Leta.
Ati "Twatangiye ubu butumwa hari paruwasi 16 gusa, none ubu ni 43, nawe uzakomeze uzagure, kuko abakristu b'iyi diyosezi bazi neza icyo gukizwa ari cyo. Twari dufite abapasiteri batatu basoje kaminuza none ubu ni 40 ndetse harimo n'abafite impamyabumenyi z'ikirenga (PhD) bane. Bazadufasha gukomeza kurwanya inyigisho z'ubuyobe kuko bize.'
Yakomeje avuga ko ubu muri iyi diyosezi hari amashuri 40 arimo n'ay'imyuga, asaba umusimbuye gukomeza gushyira imbaraga mu bumenyingiro, anamwibutsa kubwira abakirisitu ba EAR Shyogwe ko 'ubukene ari icyaha, bityo ko bagomba kugora cyane bagakira.'
Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Mgr Mbanda Laurent, yasabye Musenyeri mushya gukorera mu mucyo yirinda uburyarya.
Ati "Inama nyamukuru naguha ni ukumenya gukorera mu mucyo, kuko gutungana kw'abakiranutsi kurabayobora. Mu rugendo rwawe rw'uyu muhamagaro, uzabe umunyakuri, ugishe inama abakuri hafi n'abakubanjirije, izitari zo uziyungurure.''
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Mugenzi Patrick, yavuze ko Leta ishima uruhare rw'amadini by'umwihariko EAR mu iterambere rihindura ubuzima bw'Abanyarwanda binyuze mu bikorwaremezo nk'amashuri, amavuriro, ubuhinzi n'ubworozi bukataje n'ibindi.
Yasabye EAR ko yongera imbaraga mu kurandura ibibazo birimo amakimbirane mu miryango, inda ziterwa abangavu, ibiyobyabwenge mu rubyiruko ndetse no gusigasira ubumwe n'ubudaheranwa.
Ati "Leta yifuza ko mukemura ibibazo bibangamiye abakirisitu banyu ari nabo baturage, binyuze mu bikorwa bihamye kuko ari ryo vugabutumwa riboneye."
Yakomeje avuga ko Leta ikomeje ubugenzuzi aho nyuma yo kugenzura inyubako basengeramo hakagira izisabwa kuvugururwa izindi zigafungwa burundu, ubu hakurikiyeho no kugenzura inyigisho batanga, izizagaragara ko ziyobya abayoboke zigafunga.
Ati" Hari abanyamadini babangamira iterambere ry'abaturage nko kubabuza gutanga mituweli, kutajya kwivuza, kutanywa amata, kutarya ibishyimbo, kudafata indangamuntu, kudasezerana, kutajyana abana ku ishuri, kwiremamo ibice, kwangisha abaturage ubuyobozi buriho n'ibindi. Ni yo mpamvu ubugenzuzi buzakomeza byose ku neza y'Abanyarwanda.''
Bamwe mu bakirisitu bo muri EAR, Diyosezi ya Shyogwe, babwiye IGIHE ko biteze ko Musenyeri mushya azakomeza umuvuduko bariho mu iterambere kuko yari asanzwe akorera muri iyi diyosezi mu gihe cy'imyaka irenga 20.
Muneza Aimable ati ''Batwubakiye ibigo nderabuzima, ariko abakozi bakoreramo baracyari bake, twizeye ko umushumba mushya baduhaye azabikurikirana.''
Nikwingabira we yavuze ko bizeye iterambere ryihuse muri iyi diyosezi kuko umushumba bahawe yari amaze igihe mu birebana n'uburezi, akizera ko kuba aho azakorera ahazi neza, bizatuma amenya n'intege nke za buri gace mu iterambere.
Umushumba mushya wa EAR, Diyosezi ya Shyogwe, aje ari uwa gatatu igize, ikaba ifite amaparuwasi 34, ndetse ikaba iherereye mu turere tune tw'Amajyepfo ari two Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza.







Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-ear-diyosezi-ya-shyogwe-yabonye-umushumba-mushya