Mukama Abbas yasangije abiga aho yize ibanga ryamugejeje ku buyobozi bukuru bw'igihugu - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Yabikomojeho ku wa 20 Werurwe 2025, mu buhamya yageneye abanyeshuri biga kuri G.S Bugarama-Cite yizeho amashuri abanza. Ni muri gahunda y'ubukangurambaga bwa Minisiteri y'Uburezi bwiswe 'Nawe Wagera Kure'.

Mukama wabaye Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko mbere y'uko agirwa Umuvunyi Mukuru wungirije, yavutse mu 1962, atangira amashuri abanza mu 1968.

Avuga ko Leta ya Kayibanda n'iya Habyarimana zari zaranze kubaka amashuri mu cyahoze ari Perefegitura cya Cyangugu by'umwihariko mu Kibaya cya Bugarama kubera hari hatuwe n'Abayisilamu.

Ibyo byatumye abasaza batanu barimo na se begeranya ubushobozi biyubakira ishuri ry'icyondo ari ryo Mukama na André Habib Bumaya wigeze kuba Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda bizemo.

Mukama yabwiye abanyeshuri barenga ibihumbi 2000 biga ku ishuri yizeho amashuri abanza ko nyuma yo kurangiza abanza yakomereje ayisumbuye mu Mujyi wa Bujumbura no muri Congo, aho yize ibijyanye n'icungamari.

Ati 'Mwe mufite amahirwe yose ashoboka. Murarya ku ishuri, mufite za mudasobwa. Turifuza ko mwazagera ku rwego turiho ndetse mukaharega'.

Mukama yavuze ko u Rwanda rufite Perezida ukunda abana, wifuza ko mu 2050 u Rwanda ruzaba ari igihugu gifite abana benshi baminuje na cyane ko intego yarwo igaragaza ko icyo gihe ruzaba ruri mu bihugu bikize.

Ati 'Ntabwo nize mu mashuri abanza, muri ya mashuri nababwiraga y'icyondo nzi ko nzaba Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Umuvunyi Mukuru Wungirije. Nabishobojwe no gukunda igihugu, kugikorera, no gukurikiza uburere bwiza nahawe n'ababyeyi banjye. Namwe mwabigeraho'.

Muhawenimana Yusra, wiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye yashyimye ubu bukangurambaga bwa 'Nawe wagera kure' avuga ko yabwungukiyemo byinshi.

Ati 'Namwigiyeho kubaha ababyeyi, kugira ikinyabupfura no gukunda ishuri. Bizamfasha kugera ku ntego nihaye yo kuzaba umuganga w'inzobere.'

Icyimanimpaye Shukulan wiga mu ishuri Mukama yizeho we ati 'Nifuza kuzaba muganga uvura abarwayi kubera ko ari byo nkunda cyane. Ikiganiro uyu muyobozi aduhaye kimpaye icyizere ko kugera ku nzozi zanjye zo kuzaba umuganga bishoboka'.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage, Uwimana Monique yashimiye Leta y'u Rwanda yashyizeho gahunda y'uburezi kuri bose, asaba abana kudacibwa intege n'ibirimo ubukene, bakirinda ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.

Ati 'Bana bacu beza Leta irabakunda. Ni yo mpamvu iba yohereje abo mureberaho ko bishoboka babereka ko mwazakabya inzozi mukagera ikirenge mu cyabo byanaba ngombwa mukaharenga'.

Ubukangurambaga bwa 'Nawe Wagera Kure' buri kubera mu turere twose tw'igihugu aho abanyacyubahiro bari gusura amashuri bizeho amashuri abanza mu rwego rwo kubakundisha ishuri no kubaremamo icyizere cyo kuzakabya inzozi zabo.

Bamwe mu bayobozi bakiriye Mukama ubwo yasuraga ikigo yizeho muri gahunda y'ubukangurambaga bwiswe 'Nawe Wagera kure'
Mukama Abbas yasangije abiga ku ishuri yizeho ibanga ryamugejeje mu buyobozi bukuru bw'igihugu
Mukama Abbas yahaye impanuro bamwe mu banyeshuri biga aho yize
Visi Meya, Uwimana Monique yibukije abanyeshuri ko Leta ibakunda abasaba kwirinda ibirangaza
Umuyobozi wa GS Bugarama â€"Cite, Mbarushimana Hamim yashimye ubukangurambaga bwa 'Nawe Wagera Kure' avuga ko buzateza imbere iremye ry'uburezi
Cyubahiro Cynthia yabajije Umuvunyi Mukuru Wungirije, Mukama Abbas icyamusubizagamo imbaraga iyo yabaga agiye gucika intege, undi amusubiza ko ari uko yari yariyemeje kutagamburuzwa n'imbogamizi
GS Bugarama-Cite yigaho abarenga 2000
Visi Meya Uwimana ashyikiriza Mukama impano yagenewe n'abanyeshuri bamushimira ko se ari umwe mu batanze ubutaka bwubatseho ishuri bigamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukama-abbas-yasangije-abiga-aho-yize-ibanga-ryamugejeje-ku-buyobozi-bukuru-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 9, May 2025