
Ni igitabo yise 'Surviving the Unthinkable: A Story of Hope and Resilience' yamuritse ku mugaragaro kuri uyu wa 21 Werurwe 2025, agaragaza ko yagize ishyaka ryo kucyandika mu rwego rwo guharanira ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana by'umwihariko ubuhamya bwo kurokoka kwe.
Yavuze ko kwandika icyo gitabo bitari urugendo rworoshye kuko yarutangiye mu 2000.
Ati 'Urugendo rwo kwandika igitabo rwabaye rurerure kuko natangiye mu 2000 niga mu mashuri yisumbuye. Kwandika urugendo rwo kurokoka, kwari ukwandika amarangamutima y'ukuri y'ubuzima nanyuzemo.'
Yakomeje ati 'Ubwo natangiraga kwandika, nanditse nk'imirongo ibiri ndarira, mpita mbireka, nongeye kubisubiramo hashize nk'umwaka, ariko urwo rupapuro narubikaga ahantu kure ku buryo rutangirika cyangwa ngo habe hagira ushobora kurugeraho akaba yarwangiza. Ku buryo njya gushyingirwa impapuro nazishyize muri ivarisi ndazijyana.'
Ni igitabo kigizwe n'ibice bigera ku 10, birimo icyiswe imizi y'amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kwibuka umuryango, gutotezwa birakomera, n'ibindi.
Nk'igice yahariye icyo kwibuka umuryango, umwanditsi yagaragaje ko abo mu muryango we biciwe muri kiliziya ya Ntarama mu Karere ka Bugesera ndetse no kugaruka ku mateka y'abo.
Murangwayire ageze ku gice cya kane ni bwo yagaragaje uko na we yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y'uko abicanyi bishe abo mu muryango we aho bari bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama na we bakamutema bakamusiga bazi ko yapfuye ariko akaza kurokoka.
Mu gice cya gatanu, Murangwayire yagarutse ku kubohorwa, aho yavuze ku gushyira hamwe, ubumuntu, urukundo n'ubushishozi byaranze ingabo za RPA mu kurokora Abatutsi ndetse yemeza ko abahagaritse Jenoside bakwiye kubahwa n'amahanga.
Ati 'Jenoside ikorwa abantu benshi barareberaga, ibihugu byari bifite ubushobozi byararebereye ariko Umunyarwanda wari ukunze igihugu cye, ni we wafashe iya mbere aravuga ngo turebe uko yahagarara. Yabikoze nta bushobozi afite ariko intwaro ikomeye yari afite ni ugukunda igihugu. Uwo muntu waturokoye, akarokora abantu benshi, njyewe mufata nk'intwari, mufata nk'umuntu udasanzwe ku Isi kandi birakwiye ko buri wese amumenya akanamwubaha.'
Muri icyo gitabo kandi Murangwayire agaruka ku gice cy'ubuzima bw'uko umugore w'Umutaliyani yamujyanye nyuma yo kurokoka, ubuzima yabayemo muri icyo gihugu ndetse n'uko yagarutse mu Rwanda.
Yasobanuye kandi uburyo bwo kongera kubaho, yemeza ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hari ubuzima bwo kubaho kandi ko habonetse icyizere cy'ubuzima.
Harimo kandi igice yise icy'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi haba kuri we nk'umwanditsi ku giti cye, ku bayikorewe, ababakomokaho n'igihugu muri rusange.
Ni igitabo yanditse mu Cyongereza, ariko yatangaje ko afite gahunda yo kugishyira mu Kinyarwanda n'Igifaransa.
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe ibibuga by'Indege, Habonimana Charles, yashimye Murangwayire ku butwari yagize bwo kwandika amateka yanyuzemo, yemeza ko ari intambwe nziza ikwiye guterwa n'abarokotse Jenoside bagamije gusigasira amateka banyuzemo.
Umuyobozi w'Urubuga Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, yashimye icyo gitabo yemeza ko gitanga ishusho y'uko Jenoside yakorwaga.
Hashimwe kandi ubutwari Murangwayire yagize bwo kwandika amateka y'uko yarokotse hashimangirwa ko Abarokotse bari bakwiye kwandika amateka, mu kwirinda ko yazibagirana cyangwa hakagira abayagoreka.
