Ngoma: Umugabo yishwe n'inzoga bari bamutegeye - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Byabaye ku wa 19 Werurwe 2025 mu Mudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Mutsinda mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma.

Uyu mugabo yategewe kunywa amacupa arindwi y'izi nzoga kuko abo bari kumwe bemezaga ko atayamara, bamubwira ko nayamara bari buyishyure.

Yatangiye kuzinywa ageze ku gacupa ka gatanu aba ari bwo amererwa nabi bamujyana kwa muganga birangira yitabye Imana.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko iby'umuturage wategewe kunywa inzoga z'ibyuma babimenye, ashimangira ko unywa inzoga nyinshi kubera intego aba ari gushaka kwiyahura.

Yagize ati 'Iriya nzoga iremewe kandi iranacuruzwa ariko duhora dukangurira abantu ko banywa mu rugero. Ikintu cyose yewe n'umuti ukuvura iyo unyweye mwinshi waguhitana n'ibiryo iyo uriye byinshi ukarenza ni bibi. Turabasaba kwirinda intego nk'izi.''

Meya Niyonagira yashishikarije abaturage kwirinda kunywa inzoga z'inkorano no kunywa mu rugero, anabasaba kwirinda gutega kuko bishobora kubaviramo ibibazo yaba uwatanze intego n'uwategewe.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yasabye abaturage kwirinda bene ibyo bikorwa kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati 'Abantu banywa inzoga bakwiriye gushishoza bakareba ko inzoga banywa zujuje ubuziranenge, bakanywa mu rugero aho bishoboka bakazireka kuko inzoga iyo unyweye nyinshi zirakwica.'

Yasabye abaturage kureka imikino yo gutega kuko ishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ahubwo abasaba gufasha mu kwerekana abakora izo nzoga z'inkorano kugira ngo bakurikiranwe.

Umuturage wo mu Karere ka Ngoma yishwe n'inzoga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-yategewe-kunywa-uducupa-turindwi-tw-inzoga-z-ibyuma-apfa-ageze-ku-ka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, April 2025