Nta ngaruka bizagira ku baturage basanzwe –Nduhungirehe ku gucana umubano n'u Bubiligi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Nyuma y'uko u Rwanda ruhagaritse umubano warwo n'u Bubiligi, hakomeje kwibazwa niba bitazagira ingaruka ku bindi bikorwa bijyanye n'imibereho y'abaturage b'ibihugu byombi.

Nk'Abanyarwanda baba mu Bubiligi, abanyeshuri bigayo n'abandi baba muri iki gihugu cyo mu Burayi ku bw'impamvu zitandukanye batangiye kwibaza uko baza kubigenza.

Banabishingira ku kuba ibyo bibaye mu gihe habura iminsi mike ngo u Rwanda ngo rwinjire mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ubusanzwe bafashwaga na Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi yahagaritswe.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Minisitiri Nduhungirehe yemeje ko guhagarika umubano n'ibihugu byombi nta ngaruka bizagira ku baturage basanzwe ndetse na bimwe mu bikorwa by'Abanyarwanda bizakomeza.

Ati 'Guhagarika umubano n'u Bubiligi nta ngaruka bizagira ku baturage basanzwe. Naho ibikorwa byo kwibuka bizakomeza, biteguwe n'imiryango y'Abanyarwanda n'iy'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Minisitiri Nduhungirehe kandi yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza guha amakuru abaturage barwo uko bishoboka, agaragaza ko badakwiriye kugira impungenge.

Ku wa 17 Werurwe 2025 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yamenyesheje iy'u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b'iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ni icyemezo u Rwanda rwafashe rugaragaza ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda yaba mbere no mu gihe cy'aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda.

Rwavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi bugakwirakwiza ibinyoma kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije kuruhungabanya.

Ni icyemezo u Rwanda rwafashe nyuma y'uko no muri Gashyantare 2025 rwari rwasheshe amasezerano y'imikoranire n'u Bubiligi mu mishinga y'iterambere yari afite agaciro ka miliyoni 95 z'Amayero [asaga miliyari 140 Frw] kuva mu 2024-2029, aho kuri ubu ayari asigaye gukoreshwa ari agera kuri miliyoni 80 z'Amayero [asaga miliyari 118 Frw].

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyemezo cy'u Rwanda cyo gucana umubano n'u Bubiligi nta ngaruka kizagira ku baturage



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nta-ngaruka-bizagira-ku-baturage-basanzwe-olivier-nduhungirehe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, April 2025