
Ni itsinda rigizwe n'abagore 46 n'abagabo 4 rikorera mu Mudugudu wa Kigugu, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo ryashizwe nyuma yo kubona ko mu mugoroba w'ababyeyi, abagore batavuga amakimbirane yo mu ngo bisanzuye kubera ko haba harimo urubyiruko rudafite amakuru ku bibera mu ngo.
Nyirajyambere Julienne, uri mu bagize iri tsinda yabwiye IGIHE ko barishinze muri Mutarama 2023 baryita Mutimawurugo rikaba rifite intego yo kurandura amakimbirane yo mu ngo.
Avuga ko mu myaka ibiri bamaze bakora basanze amakimbirane yo mu ngo aterwa no guhishanya imitungo, umugore akaba afite ibyo yita ibye, n'umugabo akagira ibyo yita ibye.
Ati 'Mu itsinda tweretse umugore ko ntake gihari, nta cy'umugabo gihari, ko ibintu byose ari iby'umuryango'.
Nyiraneza Adrie avuga ko basanze ikindi gitera amakimbirane yo mu ngo ari ubukene, kuko umugabo hari igihe ava mu rugo akajya gukorera amafaranga yazagaruka agasanga umugore we yabyaye undi mwana, amakimbirane agatangira kubera uwo mwana.
Mu myaka ibiri iri tsinda rimaze rishinzwe rimaze kunga imiryango myinshi yari ibanye mu makimbirane ndetse hari n'imiryango itatu yabanaga itarasezeranye ryigishije ifata icyemezo cyo gusezerana imbere y'amategeko.
Uwineza Solange n'umugabo we bari bamaze imyaka umunani babana batarasezeranye, bigatuma mu rugo rwe hahora amakimbirane ashingiye ku kwimwa uburenganzira ku mitungo y'urugo no ku gucana inyuma kuko ngo umugabo yakorera amafaranga akayahonga abandi bagore.
Ati 'Nari narabuze aho navugira icyo kibazo nisanzuyeho nisunga abategarugori bo mu itsinda 'Mutimawurugo' batugira inama tujya mu murenge turasezerana, dushyingirwa no mu itorero ubu turi gutahiriza umugozi umwe tukiteza imbere'
Itsinda Mutimawurugo ryaje gutahura ko hari abagore babyara bakabura ababahemba kuko ababyeyi babo bapfuye, bituma ryiyemeza no kujya rihemba abagore babyaye ndetse n'ugiye gushyingira rikamufasha gutegura no kuyobora ubukwe.
Mu karere ka Nyamasheke habarurwa imiryango 637 ibanye mu makimbirane n'ibirego 268 by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina birimo ibirego 80 by'abana basambanyijwe.
