Nyamasheke: Ba gitifu bane b'imirenge basezeye ku mirimo - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Uko ari bane amabaruwa yabo yakiriwe n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke ku wa 29 Werurwe 2025.

Abasezeye ni Mudahigwa Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabitekeri; Nabagize Justine wari Umunyamabamga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruharambuga; Bigirabagabo Moise wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karengera na Nsengiyumva Zabron wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bushekeri.

Bigiragabo Moïse wasabye gusezera ku mwanya w'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge Karengera, yemereye IGIHE ko yanditse asaba gusezera iyi mirimo.

Ati "Nanditse nsaba gusezera akazi ku mpamvu zanjye bwite, ntegereje ko bansubiza. Ntawabinsabye".

Ntacyo ubuyobozi buratangaza ku mpamvu zatumye aba banyamabanga nshingwabikorwa basezera ku mirimo yabo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ba-gitifu-bane-b-imirenge-basezeye-ku-mirimo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, April 2025