
Byabereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi ku wa 25 Werurwe 2025.
Nyiragasigwa yavuye iwe mu Mudugudu wa Busasamana, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, mu masaha ya mu gitondo, ajya kuri SACCO gufata amafaranga y'izabukuru yari yarasabye muri Ejo Heza nk'umuntu urengeje imyaka 55, bayamuha undi arataha.
Mu nzira ataha yanyuze ku nshuti ye Mukamusengo Evelyne w'imyaka 85, ngo amugezeho iyi nkuru kuko Mukarusengo na we yari yarasabye aya mafaranga ariko we atarayabona.
Mu rugo kwa Mukamusengo hari icyobo cyahacukuwe gifata amazi ava ku mureko bakayakoresha mu mirimo irandukanye.
Nyiragasigwa yagezeyo anyura ahari icyo cyobo agwamo abanje umutwe, abari mu gikari ntibamenya ibyabaye bikomereza imirimo, aza kubonwa n'undi mugore wari uhinguye yapfuye.
Umukozi ushinzwe imari n'ubutegetsi, mu Murenge wa Shangi, Nsanzimana Jean Pierre wasigaye mu nshingano za gitifu, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n'inzego z'umutekano, basanga koko ni byo, Nyiragasigwa yapfuye.
Ati 'Twihanganishije abaturage tunabasaba kujya bagira amakenga ku kintu cyose bakeka ko gishobora guteza impanuka'.
Icyobo mukecuru Nyiragasigwa Floride yaguyemo gifite metero 1 na santimetero 50.
