Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi 16 bakekwaho ubujura - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibyo bibaye nyuma y'uko mu mirenge ya Nyakabanda, Mageragere, Rwezamenyo na Gitega yo mu Mujyi wa Kigali hajyaga humvikana ubugizi bwa nabi burimo kwiba abaturage no kubakorera urundi rugomo.

Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira ku wa 25 Werurwe 2025 Polisi yataye muri yombi abantu umunani bo mu Murenge wa Nyakabanda, aho bikekwa ko bibaga abantu babashikuje ibyo bafite hashingiwe ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Muri iryo joro kandi hatawe muri yombi abandi bantu bane bafatiwe mu cyuho mu Murenge wa Mageragera ubwo bari bamaze kwiba imashini y'umuturage izwi nk'ikiryabarezi.

Abo bajura bari baracurishije imfunguzo binjira mu nzu y'umuturage bakuramo iyo mashini ariko Polisi ibata muri yombi bakiri kuyigurisha.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko abandi bajura bane batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 25 Werurwe ubwo bari bamaze kwambura abantu telefone no kubatera ibyuma.

Yagize ati 'Bari bamaze gushikuza abakobwa babiri telefone ebyiri i Nyakabanda, iruhande rwa 'Green Corner', bamaze no gutera ibyuma abagabo babiri bari bagerageje gutabara abo bakobwa. Twabafatanye n'ibyuma bakoreshaga ndetse umwe muri abo bakomerekejwe yajyanywe mu Bitaro bya Kibagabaga.'

Muri telefoni bari bibye imwe ni iyo mu bwoko bwa iPhone indi ari Tecno.

CIP Gahonzire yavuze ko abo bajura bane bari basazwe bakora urwo rugomo ariko bagacika kuko Polisi yari isanzwe ibafiteho amakuru.

CIP Gahonzire yihanangirije abakora ibikorwa nk'ibyo ariko anasaba abantu muri rusange kwirinda urugomo ahubwo bagakora ibibateza imbere, cyane ko abafashwe bakiri urubyiruko kuko bari hagati y'imyaka 18 na 30.

Yahumurije abaturage bahungabanyirizwaga umutekano n'abo bagizi ba nabi ndetse abasaba gukomeza gutanga amakuru, yizeza ko Polisi itazajenjekera buri wese ubangamira ituze ry'abaturage.

Bimwe mu byuma byafatanywe abo bajura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-polisi-yataye-muri-yombi-16-bakekwaho-ubujura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)