Oryx Energies yashyize ku isoko ubwoko bushya bwa lisansi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Iyi lisansi na mazutu bya Evermax, byamuritswe ku wa 28 Werurwe 2025, aho iyi lisansi yatangiye kuboneka kuri sitatiyo za lisansi zose za Oryx Energies.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Oryx Energies, Alex Bwankarikari, yasobanuye ko umwihariko w'iyi lisansi ari uko isukura moteri y'imodoka ndetse ko yo kubera ingufu ifite uyikoresha azajya akoresha nke ugereranyije n'izari zisanzwe ku masoko.

Avuga ko ibyo bizafasha abayikoresha kwizigama amafaranga, ati 'Niba wakoreshaga amafaranga runaka kugira ngo wuzuze imodoka lisansi (Full tank) azagenda agabanyuka bitewe n'imikorere ya moteri y'imodoka yawe.'

Umuyobozi Mukuru ORYX mu Rwanda, Sunday Uffia, yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gukoreramo ari yo mpamvu bahora bashaka icyababera cyiza kurushaho Abanyarwanda.

Ati 'Tunejejwe no gushyira hanze ibi bicuruzwa kubera ko u Rwanda rwaduhaye uburyo bwiza bwo gukoreramo ubucuruzi bwacu. Dushishikajwe no gukomeza gushora imari mu Rwanda, ariko tunita ku bakiliya bacu tubaha ibicuruzwa byiza.'

Ubu bwoko bushya bwa lisansi na mazutu bya ORYX bizajya bugurishwa ku giciro gisanzwe ubundi bwoko bwagurwagaho.

Ibikorwa bya Oryx Energies byiganje mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara, aho ikorera mu bihugu nka Zambia, Tanzania, Kenya, Uganda na Afurika y'Epfo.

Oryx yageze ku isoko ry'u Rwanda mu 2015 ariko mu 2021 ni bwo yatangiye ibikorwa bihurijwe hamwe byo gucuruza ibikomoka kuri peteroli. Kugeza ubu ifite Station 17 mu Rwanda.

Oryx Energies Rwanda igira n'amavuta yo mu modoka n'aho kogereza imodoka, kandi izi serivisi zose ziboneka kuri station zayo zose.

Oryx Energies yashyize hanze lisansi ya Evermax ifite umwihariko wo gusukura moteli
Umuyobozi Mukuru ORYX mu Rwanda, Sunday Uffia, yavuze ko intego yabo ari ugukomeza guha abakiliya babo ibicuruzwa byiza
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Oryx Energies, Alex Bwankarikari, yavuze ko ubu bwoko bushya bwa lisansi buzafasha ababagana kwizigama
Abayobozi ba Oryx Energies basobanura imikorere ya lisansi ya Evermax



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oryx-energies-yashyize-ku-isoko-ubwoko-bushya-bwa-lisansi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)