
Yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba, warahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), asimbuye Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.
Perezida Kagame yashimiye Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba ku bw'inshingano nshya ahawe ndetse agaragaza ko afitiwe icyizere cyo gukora neza inshingano nshya yahawe.
Perezida Kagame kandi yashimye intambwe urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha rumaze gutera mu kugenza ibyaha ndetse n'imikoranire RIB ikomeje kugaragaza.
Yasabye ko uru rwego rugomba gukomeza kugirana imikoranire ya hafi n'inzego z'ubutabera kugira ngo hatangwe ubutabera vuba kandi buboneye.
Yagize ati: 'RIB igomba gukomeza gufatanya n'inzego bireba kugira ngo ubutabera butangwe vuba kandi neza.'
Yakomeje asaba uru rwego n'abayobozi barwo kuba inyangamugayo no gukora ku bw'inyungu z'abaturage ndetse no kwizerwa n'abo bakorera.
Ati: 'Kuba inyangamugayo nabyo bikwiriye kwitabwaho, bikaba ishingiro ry'ibikorwa byacu byose. Abanyarwanda bakwiye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakanazizera.Â
Abayobozi nabo bakwiye kugaragaza ubushake n'umurava n'ubunyamwuga, bigaragaza icyerekezo gifatika ibintu byose biganamo kugira ngo twuzuze inshingano zacu.'
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko nta mwanya n'umwe uhari w'umunebwe n'umuntu udakorana ubunyamwuga ahubwo buri wese akwiye gukora neza inshingano ze kandi neza.
Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba yagejeje indahiro ze kuri Perezida wa Repubulika
Perezida Kagame yasabye RIB gufatanya n'inzego z'ubutabera mu kwihutisha no gutanga ubutabera buboneye ku baturage
Perezida Kagame yashimye kandi uruhare rwa RIB n'uburyo ikomeje kunoza inshingano zayo