
Ni amahugurwa yitabiriwe n'abapolisi 10 bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit), bahawe amasomo atandukanye abongerera ubuhanga n'ubumenyi byihariye mu butabazi bukorewe mu bujyakuzimu bw'amazi.
Bize amasomo atandukanye arimo; kwibira mu mazi nta bikoresho bifashishije (Free diving), ubuhanga bwihariye mu kwinjira mu mazi no koga, kwibira byimbitse ku ntera ndende (deep diving) ndetse no gushakisha, gutabara no kurokora abari mu kaga mu mazi.
Ubwo hasozwaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Komiseri ushinzwe amahugurwa muri Polisi y'u Rwanda, ACP Barthelemy Rugwizangoga yavuze ko aya mahugurwa ashimangira icyerekezo cya Polisi y'u Rwanda mu kongerera ubumenyi abapolisi bubafasha kuzuza neza inshingano.
Yagize ati "Amahugurwa nk'aya arushaho gushimangira icyerekezo cya Polisi y'u Rwanda kuko yongerera abapolisi ubumenyi n'ubuhanga bubafasha gukora akazi kabo neza, vuba bakabasha kuburizamo ibyaha bikorerwa mu mazi, kurokora ubuzima bw'abantu n'imitungo yari bwangirike bityo bigatuma abanyarwanda bakomeza kuyigirira icyizere muri rusange."
Yashimiye abarimu batanze amasomo ku bwitange n'ubunyamwuga bagaragaje kugira ngo abanyeshuri bige neza kandi bunguke ubumenyi bukwiye.
ACP Rugwizangoga yashishikarije abasoje amahugurwa kuzakomeza kwitoza ibyo bize kugira ngo barusheho kunoza imikorere no guhorana ubumenyi kuko iyo budakoreshejwe bwibagirana.
Umuyobozi w' ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, ACP Charles Butera, yavuze ko abapolisi basoje amahugurwa batoranyijwe hashingiwe ku myitwarire n'ubushobozi, kandi bose bashoboye kuyarangiza neza, bakaba barigishijwe amasomo atandukanye mu bikorwa by'ubutabazi bwo mu mazi.
Ati 'Aya mahugurwa musoje, nta gushidikanya ko mwize kandi mwumvise neza amasomo y'ingenzi mwahawe bizatuma mukora kinyamwuga kandi mugakomeza kurangwa n'ikinyabupfura cyashingiweho mutoranywa kandi mwanagaragaje mu gihe cy'amezi atatu mumaze mwiga."
Yabibukije ko umusaruro ufatika bazatanga uzava ku myitwarire izabaranga mu gihe bazaba bari mu kazi ko kurengera abantu n'ibyabo nk'uko biri mu nshingano z'ibanze za Polisi y'u Rwanda.

