
Ni abaturage 17 bari bafite ibikorwa b'ubucuruzi n'ibindi mu mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero ariko byangizwa n'amazi y'Umugezi wa Sebeya mu 2023 ubwo umwuzure watewe n'uwo mugezi wibasiraga bikomeye Akarere ka Rubavu.
Uku gusonerwa kwabaye ubwo hasozwaga umuganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2025 mu Karere ka Rubavu, wakozwe hasukurwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyundo.
Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yavuze ko abo baturage basonewe izo nguzanyo kuko igihombo batewe n'ibiza cyumvikana.
Yagize ati 'Ibiza byibasiye aka karere ntibyatwaye ubuzima bw'abantu gusa byangije n'ibikorwa bihombya abaturage [...]. Twahisemo kubasonera izi miliyoni 50 Frw kandi twabikoze mu rwego rwo kwifatanya n'izindi nzego mu gufasha abaturage kugira ngo bakomeze batere imbere kandi babeho neza.'
Munyeshyaka yavuze ko ayo mafaranga abaturage bayahawe nyuma y'icyorezo cya covid-19 ngo bazahure ibyo bakoraga ndetse bamwe bari barayashoye mu bucuruzi, ubuhinzi n'ubworozi ariko byibasirwa n'ibiza.
Yabibukije kandi ko hari indi gahunda ya BDF yo guha inguzanyo imishinga mito n'iciriritse harimo iyagizweho ingaruka na Covid-19, aho mu mirenge SACCO yose hashyizwemo miliyari 30 Frw zigenewe gutangwa nk'inguzanyo zishyurwa mu myaka itanu ku nyungu ya 8% ku mwaka.
Abaturage basonewe izo nguzanyo babwiye IGIHE ko bishimye kuko bari bamze igihe barashobewe ku bwo kubura ubushobozi bwo kuzishyura.
Uwamariya Marie Claire wo mu Murenge wa Kanama yagize ati 'Nacuruzaga butike Umugezi wa Sebeya uradutera ibintu byose biragenda. Numvishe ubuzima buhagaze nibaza aho nzakura amafaranga miliyoni 4 Frw yo kwishyura inguzanyo. [Kudusonera] byatweretse ko dufite Igihugu kitureberera.'
Uwamariya yongeyeho ko yari afite ibirarane by'amafarnga y'ishuri ry'abana be atishyuye kubera ibyo bibazo ndetse ahorana impungenge ko banki yazamutereza cyamunara nk'uwananiwe kwishyura.
Kavuna Guido, wo mu murenge wa Nyundo yagize ati 'Narikoreraga nshaka kwiteza imbere ariko mpura n'ibiza maze amezi ane mpawe inguzanyo. Ibintu byose byabaye umuyonga nitakariza ikizere. Nyuma banki yatangiye kutwishyuza dutangira gutakamba none nejejwe no kuba arenga miliyoni 3.5 Frw nayakuriweho.'
Nyuma y'ibiza byatewe n'Umugezi wa Sebeya mu 2023, Leta yafashe ingamba zitandukanye mu kwirinda ko uwo mugezi wakongera kwangiriza abaturage zirimo kubaka inkuta no gucukura ibidendezi bica intege amazi y'uwo mugezi hamwe no gutera ibiti mu nkengero zawo.




