Ruhango: Yapfuye bitunguranye, hakekwa kanyanga - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Ni inkuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 25 Werurwe 2025. Ku munsi wari wabanje uyu mugabo yagiye mu isoko rya Gafunzo ari kumwe n'umugore we bagiye gucuruza, nyuma ngo asubira mu rugo, ariko mu nzira ahura n'undi muntu amusaba kumuherekeza ngo bajye kunywa kanyanga.

Amakuru IGIHE ifite avuga ko ubwo banywaga iyi kanyanga yaje kubagwa nabi, maze uyu Rekeraho we birakomera, bahita bihutira kumujyana ku ivuriro ry'ibanze rya Rwinyana.

Umwe mu batanze amakuru yagize ati "Amakuru mfite yatanzwe n'uwo basangiye iyo kanyanga barukije, yambwiye ko ari akajerekani k'amacupa 15 banyoye hagasigaramo nke.''

Umugore wa nyakwigendera we ariko abivuga ukundi, kuko ngo bagendanye mu gitondo ari muzima bagiye gucuruza, nyuma akaza gupfa bitunguranye, akumva byaba byarakomotse ku marozi yavangiwe mu byo yanyoye.

Ati ''Umugabo wanjye twari twavanye mu rugo akomeye, kandi n'izo nzoga bavuga yanyweye, yari asanzwe anywa pe! Ahubwo njye ndakeka ko baba bamuvangiye.''

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bweramana, Mutabazi Patrick, yavuze hatangiye iperereza ku kuri kw'icyamwishe.

Yahakanye iby'uko yanywereye kanyanga mu kabari, ahubwo avuga ko uyu nyakwigendera yari kumwe na mugenzi w'umusore bagenda, bageze mu ishyamba riri hafi y'aho batuye mu Mudugudu wa Rugarama, bahasanga akajerekani ka kanyanga yari ihahishe, barayinywa.

Ngo nyuma yo kuyinywa, uyu Rekeraho yahise agira ikibazo bamujyana ku ivuriro ry'ibanze rya Rwinyana, ariko ntiyahatinda ahita apfa.

Ati 'Kubera ko nta kindi kintu kizwi yari asanzwe arwaye muri iyo minsi, habayeho kubihuza n'uko yaba azize kanyanga, ariko ntawabihamya 100%.''

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Gitwe, gukorerwa isuzumwa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-yapfuye-bitunguranye-hakekwa-kanyanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 3, April 2025