Rusizi: Abaturiye Pariki ya Nyungwe barifuza guhinga icyayi kitonwa n'inyamaswa - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Abo baturage basanzwe bakora ubuhinzi mu nkengero za Pariki ya Nyungwe bavuga ko guhindura bakahahinga icyayi babibona nk'igisubizo kuko gitanga umusaruro kandi kikaba kitonwa n'inyamaswa.

Ntahobatangejeje Francine utuye mu Murenge wa Bweyeye, yavuze ko imyaka yose bahinga inyamaswa zidasiba kuyona bigatuma nta musaruro ufatika babona.

Ati 'Turahinga inyamaswa zikatwonera. Zigera mu murima zigasarura tukabura icyo dukuramo. Zigera mu mirima y'ibijumba n'imyumbati byose zigakura, twahinga ibigori n'ibishyimbo na byo zikabyona tukabura ikintu dusarura.'

Undi muturage yagize ati 'Twabonye baramutse badushyiriyeho icyayi kuko inyamaswa zitacyona, byatuma ziguma muri pariki aho kugira ngo zize kurya imyaka y'abaturage.'

Abo baturage bavuga ko imyaka ibaye itatu bagaragaje icyifuzo cyo guhinga icyayi ndetse babyemererwa n'ubuyobozi ariko kugeza ubu nta kirakorwa.

Umuyobozi w'ishami ry'imiyoborere mu Karere ka Rusizi, Munyurwa Innocent Patrick, yabwiye RBA ko ako Karere gafite gahunda yo kubashakira umushoramari ubafasha guhinga icyo cyayi.

Ati 'Akarere gafite gahunda yo kubashakira umushoramari ushobora kuza agahinga icyayi ku mukandara wa Pariki ya Nyungwe kubera ko inyamaswa zitacyona kandi kibaka ari igihingwa ngengabukungu gishobora kubabyarira amafaranga kurushaho.'

Pariki y'Igihugu ya Nyungwe ikora ku turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba no ku turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo.

Abaturiye Pariki ya Nyungwe i Rusizi barifuza guhinga icyayi kuko ari cyo kitonwa n'inyamaswa ziyibamo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abaturiye-pariki-ya-nyungwe-barifuza-guhinga-icyayi-kuko-ari-cyo-kitonwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 31, March 2025