Rusizi: Inzu y'ubucuruzi yahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 34 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Byabereye mu Mudugudu wa Gatebe, Akagari ka Nyange Umurenge wa Bugarama ku wa 18 Werurwe 2025.

Abatuye hafi y'iyi nzu bagerageje kuzimya no gusohora bimwe mu bicuruzwa byarimo, kuko inkongi yari ifite imbaraga hahiramo byinshi.

Muragijimana Landouard wari ufite farumasi muri iyi nzu yabwiye IGIHE ko ubwo yari akiryamye yumvise inkongi y'umuriro asohoka uko yakaryamye, ibyari mu cyumba araramo gifatanye n'aho yacururizaga byose bihiramo.

Avuga ko iyi nkongi yanibasiye iduka yacururizagamo imiti, hahiramo imiti, n'ibindi bikoresho yifashishaga mu bucuruzi.

Ati 'Ibikoresho n'ibicuruzwa byanjye byangijwe n'iyi nkongi byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 16Frw. Farumasi yonyine yari ifite agaciro ka miliyoni 14Frw, ni zo nari narafatiye ubwishingizi. Mfite icyizere ko ikigo nafashemo ubwishingizi kizazinsubiza'.

Mu bikoresho byahiriye muri iyi nzu harimo mudasobwa n'ibindi bikoresho by'undi mucuruzi watangiraga serivisi za Irembo n'iz'amabanki mu wundi muryango.

Manirakiza Emmanuel, akaba na nyir'inzu yahiye yavuze ko yabaze ibyangiritse kuri iyi nzu agasanga yahombye miliyoni 12 Frw kubera ko itari mu bwishingizi.

Ati 'Isomo byampaye ni uko nasanze umuntu ufite inzu y'ubucuruzi akwiye kuyifatira ubwishingizi'.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi, Habimana Alfred yihanganishije abahuye n'iki kiza.

Ati 'Turashishikariza abacuruzi n'abafite inzuzu y'ubucuruzi kujya bibuka kuyashyira mu bwishingizi kuko impanuka idateguza, ariko tunabashishikariza kugira uruhare mu kwirinda ibiza kuko hari ibiza bishobora kwirindwa'.

Inzu y'ubucuruzi yo mu Karere ka Rusizi yahiriyemo ibifite agaciro ka miliyoni zirenga 34Frw



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-inzu-y-ubucuruzi-yahiriyemo-ibifite-agaciro-ka-miliyoni-zirenga-34frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)