
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa 26 Werurwe 2025, mu kagari ka Rugasa mu mudugudu wa Murambi.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko inka ebyiri zatemwe ari iz'umuturage witwa Bagirubwira Pascal w'imyaka 69, yororeraga mu gikumba giherereye mu wundi mudugudu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Ruhango, Bembereza Issa yahamirije IGIHE ko Barayavuga yatawe muri yombi.
Ati "Barayavuga ukekwa yafashwe, ashinjwa n'uwatemewe inka kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane. Ni ibikorwa bibabaje kandi bidakwiriye kuranga Abanyarwanda."
Umuyobozi w'Inkeragutabara mu ntara y'Iburengerazuba, Brig. Gen. Nelson Rwigema mu kiganiro aherutse kugirana n'abaturage bo mu karere ka Rutsiro, mu Mirenge ya Kivumu, Kigeyo na Nyabirasi kuwa 12 Werurwe 2025, yagarutse ku bihungabanya umutekano w'abaturage birimo n'ubujura bw'amatungo n'urugomo rwo kuyatema.
Ati "Hari ibikorwa by'ubugizi bwa nabi aho abantu batema amatungo, ibi ni ukunyuranya n'amategeko, ibyo bikorwa bibi ndabigaye, ariko dukeneye gufata ingamba zo gukumira ibi bintu bidakwiriye."
Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo bakumire gitera y'ibi bibazo, harimo kuvugurura amarondo kuko adakorwa neza.
