Rutunganya toni 120 z'imyumbati ku munsi: Dutemberane muri Kinazi Cassava Plant - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Ibyo bituma hari abibaza uburyo ibyo bikorwa ngo ifu iboneke n'igihe bifata dore ko kwinika imyumbati mu buryo busanzwe bitwara iminsi kuva kuri itatu utabariyemo ibyo kuyanika no kuyisekura cyangwa kuyishesha kugira ngo ivemo ifu.

Imirimo yo gutunganya imyumbati mu ruganda rwa Kinazi yahaye akazi abarenga 100 bakora imbere mu ruganda, ifasha abahinzi b'imyumbati kubona isoko rifatika ry'umusaruro wabo.

Uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z'imyumbati ku munsi zikavamo toni 30 z'ifu y'ubugari. Rufite abakozi 125 barimo abakora buri munsi n'abandi bakora basimburana bitewe n'imiterere y'akazi.

Rwahaye akazi koperative irimo abakozi 200 barufasha gutonora imyumbati mu gihe bitakozwe n'imashini.

Ubuyobozi bwarwo busobanura uburyo imyumbati itunganywa kuva ari mibisi kugeza ibaye ifu itekwamo ubugari n'uburyo ibyo byose bikorwa mu kanya nk'ako guhumbya.

Umuyobozi ushinzwe umusaruro, Niyigena Félix, aherutse kubwira IGIHE ko urugendo rwo gutunganya ifu y'ubugari rutangirira mu kwakira imyumbati abahinzi baba bazanye.

Hakurikiraho kuyitoranya, harebwa niba nta myumbati iboze irimo, niba yeze koko, niba nta bindi bivanzemo nk'ibiti cyangwa amabuye.

Ibyo iyo bamaze kubireba bapima uburemere bwayo n'andi makuru ayerekeye bakabyandika ubundi igatangira gutunganywa

Urugendo rwo kuyitunganya ngo ivemo ifu y'ubugari rutangirira mu kuyitonora aho hakoreshwa imashini cyangwa igatonozwa intoki ikanasukurwa.

Ati 'Hakurikiraho kuyironga tugakuraho imyanda ariko dukoresha amazi na yo atunganyije. Hakurikiraho kuyitoranya tugakuramo ubundi busembwa tutari twabonye mbere idatonoye nk'iboze cyangwa iriho igiti tukabikuramo'.

Imyumbati imaze gusukurwa inyuzwa ahari abakozi bashinzwe gukuramo iminini bakayicamo uduce ku buryo ibasha kwinjira mu mashini na yo iba igiye kuyicamo uduto nibura kamwe gafite santimetero eshanu.

Hahita hakurikiraho igice cyo kwinjira mu rusyo aho ya myumbati iva yabaye igikoma kigiye gukomeza urundi rugendo.

Ati 'Twa duce ni two duhita tujya mu rusyo ruba rufite amenyo, imyumbati igenda yikubaho hejuru hamanuka amazi bikivanga noneho hakaba harimo akayunguruzo gatuma hagenda icyo gikoma hagasigara imizi hejuru'.

Yakomeje avuga ko icyo gikoma kiba gifite ubuhehere ku kigero cya 80% by'amazi ku buryo kiba kidafashe noneho kigahita gishyirwa mu kigega cyo kwinikamo kimaramo amasaha 12.

Niyigena yakomeje asobanura icyo ayo masaha 12 afasha mu rugendo rwo gutegura ifu y'ubugari.

Ati 'Kiba ari ikigega gipfundikiye nta mwuka winjiramo kugira ngo bwa burozi buba mu myumbati buvemo kuko imyumbati iba isanzwe irimo amazi ya 70% ikiva mu murima ariko tuba twongeyemo 10% bikaba 80% kugira ngo ibidakenewe byose bivemo. Ikindi ayo masaha adufasha ni ubwiza bw'ubugari kugira ngo buzabe budakweduka cyane, budacika bigoranye, buryoshye kandi budasharira'.

Nyuma y'ayo masaha cya gikoma gitandukanywa na ya mazi akagendamo bwa burozi noneho hagasigara ikivuge gifite ubuhehere bwa 40% by'amazi nyuma hagakurikiraho urugendo rwo kumisha.

Iyo ayo mazi amaze kuvamo biba byabaye ibinonko by'ifu bifatanye noneho bigacishwa mu mashini ibimanyagura bigasa nk'ibibaye ifu ariko ikirimo ubuhehere itarumuka.

Iyo fu ihita ijyanwa mu yindi mashini ikoherezwamo umwuka ushyushyushye kuri dogere 140 wumisha noneho hakaboneka ifu yumutse neza ifite ubuhehere bwa 15% by'amazi.

Iyo fu yumutse yamaze kuboneka, hakurikiraho kuyinyuza ku mashini zireba niba nta kavungukira ako ari ko kose k'icyuma kaba katarukiyemo, noneho ifu igahita ikomereza mu mashini iyipakira mu mapaki mu ngano zitandukanye.

Iyi mashini ironga imyumbati mbere yo kujya mu yindi iyicamo uduce duto
Mbere yo gusya imyumbati habanza gukurwamo ubundi busembwa
Iyi mashini ifasha mu kumanyagura imyumbati
Uru ni rwo rusyo imyumbati icamo rukayisya ikanivanga n'amazi igakora igikoma
Ibi bigega ni byo byinikwamo igikoma cy'imyumbati amasaha 12 kugira ngo ivemo acide hanyuma izagire ubugari bwiza
Aho ni ho hanyura ifu igiye ku mashini iyipakira mu mapaki atandukanye
Aho habanza ni ho imyumbati ica iyo mashini ikayikuraho imizi mbere yo kwinjira mu rusyo
Aha ni ho imyumbati ibanza igahita ijya mu mashini iyironga
Imyumbati ica aha imaze kurongwa noneho abakozi bagakata iyo babona ari minini kugira ngo ikwirwe mu mashini
Aha ni ho hagenzurirwa ibipimo imyumbati yinitse igezeho
Aha hafasha mu kuyungurura ifu mu gihe itarumuka neza
Aha ni ho ifu y'ubugari ipakirirwa yamaze gutunganywa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutunganya-toni-120-z-imyumbati-ku-munsi-dutemberane-muri-kinazi-cassava-plant

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)