Samir Slyvestre, Mukiza Aderale na 'Mbapp' b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Mu mugoroba wo ku munsi wejo ni bwo Samir Slyvestre abinyujije ku mbugankoranyambaga ze yasezeye kuri Radio ya B&B Kigali FM yari amazeho imyaka ine.

Nyuma yo gusezera yatangaje ko yerekeje kuri RBA byumwihariko akazajya yumvikana cyane mu kiganiro cya siporo kizajya kinyura kuri Magic kitwa ' Magic Line up'.

Ntabwo ariwe gusa werekeje kuri RBA muri iki kiganiro ahubwo arikumwe na Mukiza Aderale na Dusabimana Aimable uzwi nka Mbappé bo bakoraga kuru Flash FM.

Ikiganiro cya Magic Line up kizajya kigaruka ku makuru ya siporo yo ku mugabane w'Iburayi kizajya kiba guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu kuva Saa moya z'umugoroba kugeza Saa yine z'ijoro.

Kizajya cyumvikanamo n'abandi banyamakuru basanzwe bakorera RBA nka Rugaju Reagan na Lorenzo Christian Musangamfura.

Mukiza Aderale wakoreraga Flash FM yerekeje kuri RBA 

Dusabimana Aimable 'Mbappe' wakoraga kuri Flash FM yerekeje kuri RBA 

Samir Slyvestre wakoraga kuri B&B Kigali FM yerekeje kuri RBA 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/153927/samir-slyvestre-mukiza-aderale-na-mbappe-berekeje-kuri-rba-153927.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 1, April 2025