Sinakwifungishiriza umukwe: Imvugo ikomeje guha urwaho ibyaha byo gusambanya abana i Nyamasheke - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Babitangarije mu Murenge wa Kanjongo ku wa 25 Werurwe 2025, mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Ntara y'Iburengerazuba.

Umugenzuzi Mukuru w'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye, Umutoni Gatsinzi Nadine yavuze ko mu bikibangamiye iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye harimo kuba hari abaturage bagihishirira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kuba hari abatarumvise neza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko byagiye bigaragara ko abaturage b'aka karere batanga amakuru cyane ku ihohoterwa rishingiye ku mutungo, iribabaza umubiri, n'irikorerwa ku mitekerereze, bagahisha amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati 'Dufite icyuho gikomeye ko amakuru ajyanye n'icyaha cy'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, usanga ayo makuru akiri hasi cyane. Dutekereza ko igituma ayo makuru agirwa ibanga ari uko uwakorewe icyaha n'ugikekwaho bombi baba bakeneye kwihisha.'

Nyirajyambere Julienne wo mu Murenge wa Kanjongo yabwiye IGIHE ko impamvu amakuru ajyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina agirwa ibanga ari uko uwasambanyije umwagavu amushuka ngo ntazamuvuge, bikazamenyekana inda yarakuze, uwakoze icyaha agahita atoroka.

Ati 'Ukibaza ngo ndajya gutanga amakuru ngo kanaka yantereye umwana inda kandi yaratorotse, nibamushaka baramukura he? Ikindi abaturage bafite imyumvire itari yo aravuga ngo mbese najya kwifungishiriza umukwe?'.

Nyiraneza Adria wo mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, yemeye ko hari ababyeyi banga gufungisha ababasambanyirije abana, avuga ko azi abana batatu basambanyijwe ntibahabwe ubutabera.

Ati 'Ukabona nk'uwasambanyijwe agize imyaka 18, ababyeyi bakamubwira bati 'aho kugira ngo ujye kumurega bamufunge genda akujyanye, muzategereze igihe muzashyingirirwa'.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, avuga ko ababyeyi banga gutanga amakuru y'uwabasambanyirije abana ngo ni umukwe bakwiye guhindura imyumvire.

Ati 'Iyo ni imyumvire iri hasi, [...] ibyo ntabwo ari byo. Abo babyeyi tubakangurira ko iyo myumvire atari yo ko ahubwo bakwiye gutanga amakuru kugira ngo abakoze ibyo byaha bashyikirizwe ubutabera.'

Mu bikorwa biteganyijwe muri iki cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye harimo, ubukangurambanya ku byaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwandika abana batanditse mu irangamimere by'umwihariko abana bavutse ku bangavu n'abana batazi ba se.

Imibare ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango igaragaza ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024, bigaragaza ko ari ikibazo gikomereye umuryango kigomba guhagurukirwa.

Imibare igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.

Guverineri Ntibitura yasabye ababyeyi kudahishira abasambanya abangavu babita 'abakwe'
Mu Karere ka Nyamasheke hari ababyeyi bafite imyumvire yo guhishira abasambanya abangavu babitezemo abakwe
Itangizwa ry'icyumweru cyo kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye mu Ntara y'Iburengerazuba ryitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sinakwifungishiriza-umukwe-imvugo-ikomeje-guha-urwaho-ibyaha-byo-gusambanya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)