
Hemejwe ko serivisi z'irangamimerere zegerezwa abaturage ku buryo bazibona ku mavuriro abegereye no mu nzego z'ibanze.
Inama y'Abaminisitiri yagaragarijwe ko site zo kwiyandikishirizaho zongerwa zavuye kuri 446 zigera ku 3220 harimo utugari, ibitaro na za ambasade z'u Rwanda mu mahanga.
Itangazo ryanyujijwe kuri X n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe rirakomeza riti 'Guhindura amazina bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi byemezwe bitarenze iminsi 30.'
Inama y'Abaminisitiri yamenyeshejwe ibijyanye na gahunda ikomeje yo guteza imbere inganda, guhanga imirimo no guteza imbere ubukungu.
Mu nzego z'ingenzi zizashimangirwa mu guteza imbere inganda harimo urwo gutunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, gutunganya impu, gukora imyenda n'ubwubatsi hagamijwe guteza imbere ibitunganyirizwa mu nganda.
Harimo kandi kureshya ishoramari ry'abikorera, guhanga imirimo no kongera ibyoherezwa mu mahanga, gushyiraho ikigega cyo gushyigikira urwego rw'abikorera (PSSF) hagamijwe gufasha inganda zitunganya ibicuruzwa n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.
Inama y'Abaminisitiri kandi yamenyeshejwe ko mu byanya by'inganda bitandukanye biri mu gihugu hazongerwamo ibikorwaremezo by'ingenzi.
Urwego rw'inganda rukomeje gutezwa imbere. Nk'ubu Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, giherutse gutangaza ko mu 2024, umusaruro mbumbe w'u Rwanda wari miliyari 18,785 Frw uvuye kuri miliyari 16.626 Frw mu 2023, aho urwego rw'inganda rwagize uruhare rwa 21% ku musaruro mbumbe w'igihugu, ruzamukaho 10%.
Ni mu gihe mu bijyanye na politiki y'igihugu y'isanzure igamije guhanga ibishya mu by'isanzure no kwihutisha iterambere ry'ubukungu bw'igihugu, hashyirwaho ibikorwa remezo bya satelite n'iby'isanzure mu rwego rwo guhindura u Rwanda igicumbi cy'iby'isanzure mu karere.
Iyi politiki kandi izatezwa imbere hifashishwa ikoranabuhanga mu by'isanzure mu guteza imbere ifatwa ry'ibyemezo rishingiye ku makuru yizewe mu nzego z'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza.
Bizakorwa kandi hashimangirwa ubufatanye no guteza imbere ubumenyingiro mu rwego rwo kureshya ishoramari ry'abikorera n'ubumenyi bw'imbere mu Gihugu.
Ku makuru y'ingenzi mu burezi Inama y'Abaminisitiri yeretswe ko buri mwaka, Minisiteri y'Uburezi isuzuma intambwe imaze guterwa mu burezi hagamijwe kunononsora ibikwiye kwibandwaho no kunoza imyigire n'umusaruro uva mu burezi.
Mu bizakorwa muri uyu mwaka mu guteza imbere uburezi harimo gukomeza gushora imari mu kubaka amashuri, gukundisha abana ishuri no kongera ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu mashuri.
Itangazo ry'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe rirakomeza riti 'Mu gihugu hose hakomeje gahunda yo gufasha abarimu kwiyungura ubumenyi mu rurimi rw'lcyongereza, ku buryo abarimu bose bazagera ku rwego mpuzamahanga mu bumenyi bw'ururimi bityo babashe kwigisha uko bikwiye.'
Mu guteza imbere uburezi kandi muri uyu mwaka hazashyirwaho gahunda yihariye yo kwigisha abanyeshuri bafite imyaka irengeje icyiciro cy'amashuri barimo ndetse n'urubyiruko rwataye ishuri.
Abo banyeshuri bazahabwa ubumenyi n'ubumenyingiro bw'ibanze mu myuga n'ikoranabuhanga bizabafasha mu kubona imirimo.


