
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025, ubwo yasuraga abanyeshuri biga ku Rwunge rw'Amashuri rwa Kibondo.
Ni ikigo giherereye mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.
Yabasuye mu gikorwa cyiswe ' Nawe wagera kure' cyateguwe na Minisiteri y'Uburezi kigamije kuganiriza abakiri bato kugira ngo bamenye akamaro k'ishuri.
Tom Close wize amashuri abanza kuri G.S Kibondo, yabwiye abana bahiga ubu ko ari mu bahize akanahakorera ikizamini cya Leta bwa mbere, aba ari we wenyine ugitsinda mu bana 90 bigaga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza.
Uyu muhanzi yavuze ko kimwe mu byamufashije gutsinda ari uko yatekereje icyo azaba akiri muto cyane akagihagararaho ku buryo aho yajyaga kwiga hose yaharaniraga kuba uwa mbere kugira ngo akomeze intego ze zo guharanira kuzaba umuganga.
Ati 'Tujya guhitamo icyo twifuza kwiga njye aha mbere nanditseho umuganga, aha Kabiri nandikaho umuganga, aha gatatu nandikaho umuganga. Nta yandi mahitamo nafashe, nahisemo ko nzaba umuganga nkiri umwana muto cyane. Namwe icyo kintu mwifuza gukora ugomba kuba ubifite ku mutima, uzabiharanira muri mwe niwe wenyine uzabigeraho.''
Yavuze ko impamvu yagize inzozi zo kuzaba muganga, yashakaga kuzakora akavura umubyeyi wanjye wajyaga arwara igifu, akamukizwa ubwo bubabare.
Yeretse abanyeshuri ko kugira ngo umuntu abe umuganga bisaba kutarangara mu ishuri, kudasiba, kudakererwa, kwiga cyane ukaba umuhanga kandi ugaharanira ko amahirwe azaboneka niyo yaba amwe azaba ayawe.
Dr. Muyombo yasabye aba banyeshuri gukora cyane kandi bagaharanira ko amahirwe bazabona atazabacika kuko muri iki gihe bari mu gihugu cyiza gifite amahirwe menshi ahabwa bantu bose.
Ati 'Impano ntoya ufite, yaba ari ukuririmba, gushushanya, iy'ubwenge mu ishuri, iyo uyishyizeho kugira gahunda nubwo iwanyu mwaba muri abakene, ushobora kuvamo ugatera imbere ukazakiza iwanyu. Hari abana benshi twiganye bafite ingo i Kigali bafite amafaranga kuko amahirwe babonye batayapfushije ubusa.''
Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Kibondo, Ruhara Charles, yavuze ko ubutumwa Tom Close yatanze babwishimiye kandi ngo bizeye ko buzafasha abanyeshuri benshi barimo n'abana bajyaga basiba ishuri nta mpamvu.
Umuhuzabikorwa w'Uburezi mu Ntara y'Iburasirazuba, Butera Emmanuel, yavuze ko muri iyi ntara harimo abana benshi bakundaga guta amashuri, ku buryo bizeye ko ubutumwa bw'abantu bakomeye bagiye biga aho abo bana biga buzabafasha kumva akamaro k'ishuri.
Urwunge rw'Amashuri rwa Kibondo rwigamo abanyeshuri 1335 barimo 815 biga mu mashuri abanza na 520 biga mu mashuri yisumbuye.












