
Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye mu biganiro bahujwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Thani ku wa kabiri tariki 18 Werurwe. Ni ubuhuza butari bwitezwe cyane ko muri Gashyantare ubwo Qatar yageragezaga guhuza ibihugu byombi, Tshisekedi yakwepye akitwaza ko afite indi nama i New York.
Icyo gihe yavugaga ko Qatar ari inshuti y'u Rwanda, ko by'umwihariko Emir wa Qatar afitanye umubano wa hafi na Perezida Kagame ku buryo hari amahirwe menshi yo kubogama.
Byageze aho avuga ko azahurira na Perezida Kagame mu ijuru imbere y'Imana, ko ariho bazaganirira.
Mu kiganiro yagiranye n'Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa, Le Figaro, Tshisekedi yagarutse ku biganiro byabereye i Doha, avuga ko byabaye mu mwuka mwiza, kandi ko bizakomeza kugeza igihe habonekeye umuti urambye.
Tshisekedi yavuze ko ibijyanye n'iyi nama yamuhuje na Perezida Kagame hamwe na Emir wa Qatar, byatangiye kugirwamo uruhare n'Intumwa za Qatar mu kwezi kwa Kabiri hagati.
Ati 'Inama yabaye mu mwuka mwiza. Intambwe y'ibanze yaratewe dufashijwe n'Intumwa za Qatar. Nahuye n'umwe [mu ntumwa za Qatar] muri Gashyantare hagati mu nama yiga ku mutekano ya Munich. Intambwe ikurikiraho izatangazwa, kuko icy'ingenzi cyari uguhagarika imirwano ako kanya nta yandi mananiza. Ibiganiro bigomba gukomeza kugira ngo haboneke umuti urambye.'
Qatar isobanura ko ubuhuza bwayo budakuraho izindi nzira zemejwe zo gushakira umuti ikibazo, ni ukuvuga ibiganiro bya Luanda na Nairobi, ahubwo ko bugamije kugarura icyizere hagati y'impande zombi.
Ni inama yabaye mu gihe muri Angola hari hari kwitegurwa indi yagombaga guhuza umutwe wa M23 na Leta ya Kinshasa. Iyo nama y'ubuhuza, ntiyabaye kuko umutwe wa M23 wanze kwitabira nyuma y'uko bamwe mu bayobozi bawo bashyiriweho ibihano n'Umuryango w'Ubumwe bw'Ibihugu by'i Burayi.
Tshisekedi ntabibona mu buryo bumwe na M23. Mu gihe yo ivuga ko ibihano by'u Burayi, bitsikamira inzira y'amahoro n'ibiganiro kandi bikaba biri mu gushaka kwa Tshisekedi, we yavuze ko ikibazo ari M23 idashaka amahoro.
Abajijwe icyo atekereza ku bivugwa na M23 ko umuryango mpuzamahanga ukomeje kubangamira inzira z'amahoro ahubwo ugashyira imbere gushyigikira ibyifuzo bye by'intambara, yageretse ibibazo byose ku Rwanda, avuga ko rwitwaza guhiga Abajenosideri rukagerekaho kwiba amabuye y'agaciro ya RDC.
Yakomeje ati 'Mu myaka 50, Akarere k'Ibiyaga Bigari kazaba gatuwe na miliyari imwe y'abaturage. Niba tutabanye mu mahoro, ndavuga amahoro arambye, wakwibaza akaga kazabaho. Mfite ubwoba bw'ubundi bwicanyi niba nta gikozwe.'
Ingingo ya mbere ikomeye ibangamiye u Rwanda mu kibazo cya Congo, ni umutekano warwo umaze imyaka igera kuri 30 ugeramiwe kubera umutwe wa FDLR. Ni umutwe wivanze mu gisirikare cya leta, wahawe intwaro n'ibindi.
Wagiye ugaba ibitero bya hato na hato ku butaka bw'u Rwanda, bigatwara ubuzima bw'abaturage bikanangiza ibikorwaremezo.
Tshisekedi yabajijwe niba yiteguye kwamabura intwaro FDLR, nka kimwe mu bibangamiye u Rwanda, asubiza ko nta shiti azabikora, gusa yongera gukerensa ubushobozi bwawo, ibintu atabona kimwe n'u Rwanda.
Ati 'Yego, kubambura intwaro no kubasubiza mu buzima busanzwe. Ibi ni byo gahunda ya Nairobi iteganya, mu kurwanya imitwe yose yitwaje inwaro yaba iy'imbere mu gihugu n'iyo mu karere, ikorera mu Burasirazuba bwa Congo. FDLR ni umutwe udafite ingufu, ugizwe n'abantu b'impirimbanyi batageze kuri 750, kandi bake nibo bakoze Jenoside. FDLR ntacyo iricyo ugereranyije na M23.'
Tshisekedi yavuze no ku gisirikare cye, yemera ko hari ibibazo gifite, ndetse ngo mu kubishakira umuti, yavuguruye amasezerano amwe n'amwe igihugu gifitanye n'u Bushinwa mu bijyanye n'amabuye y'agaciro mu gushaka ubushobozi.
Ati 'Igisirikare cyacu kigizwe n'abasirikare bagera ku bihumbi 100. Umushahara w'umwe ugera ku madolari 100$, ubu yarongerewe. Umusirikare uri ku rugamba ashobora guhembwa 500$ ku kwezi.'
Ibisubizo byose Tshisekedi yatanze mu kiganiro yatanze kuri Le Figaro, bigaragaza ko hakiri intambwe ndende ngo amahoro agerweho mu Burasirazuba bwa Congo, mu gihe ibibazo byose akikitsindagira ku Rwanda.
Joseph Kabila yamusimbuye, aherutse kuvuga ko ibibazo RDC ifite byose bishingiye ahantu hamwe, ati 'ikibazo ni Tshisekedi, n'igisubizo ni Tshisekedi', mu kumvikanisha ko imiyoborere y'igihugu cye ifite ikibazo gikomeye.
