
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane 20 Werurwe 2025, ubwo yasuraga abanyeshuri biga ku Rwunge rw'Amashuri rwa Gahengeri, ishuri yarereweho riri mu Mudugudu wa Gahengeri, Akagari ka Kadaho, Umurenge wa Cyabakamyi, mu Karere ka Nyanza.
Ni urugendo yakoze mu gikorwa cyiswe ' Nawe wagera kure' cyateguwe na Minisiteri y'Uburezi kigamije kuganiriza abakiri bato kugira ngo bamenye akamaro k'ishuri, banafatiye ingero ku babanjirije ku ntebe y'ishuri aho biga nabo ubwabo.
Depite Uwumuremyi wize amashuri abanza kuri G.S Gahengeri, yabwiye abahiga ubu ko ari mu bahize akanigisha muri iri shuri ritaratangira kugira icyiciro cy'amashuri yisumbuye.
Depite Uwumuremyi yatangiye kwiga kuri iri shuri mu 1986, ahasoreza amashuri abanza, akomereza amashuri yisumbuye mu Birambo, Jenoside iba amaze kwiga ibuhembwe bibiri gusa, inamutwara ababyeyi n'abandi bo mu muryango we.
Uwumuremyi utaraciwe intege no kuba imfubyi, yakomeje avuga ko ataretse ishuri, uhubwo yakomereje amashuri ahitwa i Rwaza, mu Karere ka Musanze, ari naho yasoreje icyiciro rusange.
Umwaka wa kane yawukomereje muri 'Ecole des Sciences Byimana', aho we ubwe yagiye kwishakira umwanya, akabanza kwiga Inderabarezi igihembwe kimwe, nyuma agakomeza Ibinyabuzima n'Ubutabire kubera ko yifuzaga kuzaba umuganga.
Nyuma yaje kwiga ubumenyi bw'Isi muri Kaminuza, ibyatumye mu 2007 aba umuyobozi w'ubutaka mu Karere ka Nyanza.
Uko yinjiye muri Politiki
Nyuma yo gusoza ayisumbuye mu 2001, Depite Uwumuremyi yahise asubira kwigisha mu mashuri abanza, anitegura kujya muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda i Huye.
Muri uyu mwaka ni bwo hahise habaho impinduka mu mitegekere y'igihugu hashyirwaho uturere twasimbuye komini; maze ajya mu Nama Njyanama y'Akarere ka Kabagari, ari nabyo byatumye yinjira muri politiki.
Yakomeje kuba hafi y'inzego zifatirwamo ibyemezo, maze mu 2007 atorerwa kuyobora Urugaga rw'Abagore rushamikiye ku Muryango FPR-Intotanyi mu Ntara y'Amajyepfo.
Mu 2011 no mu 2016 yatorewe kuba Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Abagore(CNF) mu Ntara y'Amajyepfo, aho yavuye mu 2018 atorewe kuba Depite uhagarariye icyiciro cy'abagore ndetse no 2024 yongera gutorwa.
Ashingiye ku rugendo rwe, Depite Uwumuremyi, yeretse ababyiruka ubu ko bafite byinshi byabarukururira kujya mu ishuri ugereranyije no mu bihe byahise, ababwira ko abana bata ishuri bidakwiye kuko nta rwitwazo.
Ati 'Twe twigaga twicaye ku misambi igeretse ku matafari ya rukarakara, waba udafite umubyeyi uzi kuboha, ukabyikorera. Twigiraga mu mashuri arimo ivumbi, tugakora ingendo tujya kuvoma amazi yo gusukamo ngo ducubye ivumbi ariko mwe ayanyu arimo isima n'ibirahure, ntabwo amahuhwezi y'imvura abasanga mu ishuri.''
Yakomeje abereka kandi ukuntu hariho n'izindi nyoroshyo amashuri y'ubu yashyizeho arimo gufatira ifunguro ku ishuri mu gihe abo mu bihe bye bo bapfunyikaga amafunguro mu bihoho kandi banakora ingendo ndende.
Ati 'Ko kera twe twigiraga mu bukene bw'amashuri n'ubukene bw'abayobozi batadutekererezaga neza barabaswe no kuvangura abantu, ubu mwe mukaba mufite amashuri meza, ifunguro rya saa Sita, intebe nziza n'amashuri mwebwe murabura iki ngo mwige neza kandi muba mwabishishikarijwe n'abayobozi benshi guhera ku mudugudu n'akagari? Nimukunde ishuri kandi munarikundishe abandi, ni nacyo igihugu kibakeneyeho.'
Yakomeje agira ati 'Ese ko numvise muvuga ko ngo mushaka kuba abasirikare, abaganga n'abandi, mwabigeraho mute mutize? Tubakeneyemo abaveterineri, abaganga, abagorome bahinga kijyambere, n'abikorera beza, ariko urufunguzo rwa mbere ni ishuri. Natangiriye aha mfite imyaka 7 none ubu mfite 46 ariko ndagira ngo mbabwire ko intango ya byose ari hano, ni ho nigiye inyuguti ya mbere.'
Yasabye abana kwirinda gusimbuka inzego no kwirinda ibishuko byose kuko igihe cyabyo kizagera.
Ati 'Wikwifuza telefone ya depite, cyangwa imodoka y'umucuruzi ukomeye kuko wowe uracyari umwana. Uyu munsi munsi twe dufite imodoka, ariko mwe muri aha, wasanga muzatunga n'indege. Kwiga ni ibya mbere, mube ari byo muha agaciro.''
Nuwayo Gérard, uhagarariye ibiga muri GS Gahengeri, yavuze ko ibi biganiro bahawe byabubatsemo imbaraga zo kwiga cyane, kugira ngo bazabe ingirakamaro.
Umuhoza Pélagie wiga mu mwaka wa Gatanu w'amashuri abanza ati 'Twiyemeje gutsinda neza amasomo kugira ngo tuzagere nk'aho Depite wacu nawe ageze.''
Kugeza ubu, kuri GS Gahengeri higa abanyeshuri 1158, barimo incuke, abiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye.






