
Ni igikorwa cyateguwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (NAEB), ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama, RCB na Rwanda Events.
‎
‎Rizamara iminsi ibiri guhera ku wa 07 kugeza ku wa 08 Nyakanga 2025, ribere muri Kigali Convention Centre.
Ryateguwe hagamijwe kwerekana ubwiza bw'ikawa n'icyayi bikorerwa muri Afurika, ariko by'umwihariko no gukurura abashoramari baturutse hirya no hino ku Isi.
‎
‎Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RCB, Basomingera Candy ati 'Iri murikagurisha ryitezweho tuzitabirwa n'abantu bari hagati ya 800 na 1000. Ni uburyo bwiza bwo guhuza no guteza imbere uru ruganda rw'ikawa ariko ni no guhuriza hamwe abashoramari n'abafatanyabikorwa bakora mu bijyanye no gutunganya ikawa ku rwego rw'Isi.'
Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri NAEB, Francis Twagirayezu, yasobanuye ko iri murikagurisha rifitiye inyungu abazaryitabira cyane Abanyarwanda‎ kuko bari mu bohereza ikawa nyinshi mu mahanga, ugereranyije n'ibindi bihugu byo muri Afurika.
Yagize ati 'Buri gihe duhora dushaka uburyo bwo kwerekana ibyo u Rwanda rufite, ni yo mpamvu amahirwe abonetse yose yazamura isoko ryacu, tuyakirana yombi.'
Umuyobozi w'Ihuriro Mpuzamahanga rishinzwe gutegura Inama zikomeye, Ishami rya Afurika (ICCA), Murangwa Frank, yavuze ko ibikorwa nk'ibi biri mu bizamura ubukungu ku isi, kuko byinjiza agera kuri miliyari 30$ buri mwaka, bityo kuba iri murikagurisha rigiye kubera mu Rwanda ari inyungu ikomeye.
Yagize ati 'Kwakira imurikagurisha ry'ikawa n'icyayi mu Rwanda bisobanuye byinshi ku gihugu ariko no ku mugabane muri rusange, kuko ari ubwa mbere muri Afurika hagiye kubera igikorwa nk'iki.'
‎
Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw) mu 2023/224.
Ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.



