
Ni umwanzuro Guverinoma y'u Rwanda yafashe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, ndetse ugomba guhita ushyirwa mu bikorwa. U Rwanda ruvuga ko rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n'imyitwarire yabwo ya gikoloni.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga rivuga ko u Bubiligi bwakomeje gutesha agaciro u Rwanda 'yaba mbere no mu gihe cy'aya makimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho u Bubiligi bufite uruhare mu mateka mabi by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda'.
Rwavuze ko uyu munsi, u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari kuba rujya ku ruhande rubangamiye u Rwanda, kandi rugakwirakwiza ibinyoma n'uburyarya kugira ngo hafatwe ibyemezo bibangamiye u Rwanda ariko byose bigamije 'guhungabanya u Rwanda n'akarere'.
Iri tangazo rinavuga ko 'Abadipolomate bose b'u Bubiligi mu Rwanda basabwe kuva mu gihugu mu gihe kitarenze amasaha 48', ruvuga ko ruzubahiriza amahame mpuzamahanga ya Vienne rurinda imitungo n'inyubako z'u Bubiligi biri mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yari aherutse kuvuga ko u Rwanda rudashobora kwihanganira imyitwarire y'u Bubiligi, ko rugomba gufata umwanzuro ukomeye.
Ati 'Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n'agahugu gato nk'u Rwanda ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda, kakarucamo ibice ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanganiriza. U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica…twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihangiriza n'ubu.
Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Bubuligi aribwo bumaze iminsi bushikariza ibihugu n'inzego zitandukanye ko zafatira u Rwanda ibihano.
Ati 'Ubu buracya twapfuye kuba ibihano? [...] N'abariya bafite uruhare mu bibazo, nibo basaba ibihano? Wabaza uti ni iyihe mpamvu y'ibi bihano? Bati ntabwo tubizi ariko u Bubiligi bwatubwiye ngo dufate ibihano'.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na IGIHE muri Gashyantare 2025 yasobanuye ko mu nzego u Bubiligi bwashyizeho igitutu kugira ngo zifatire u Rwanda ibihano harimo Banki y'Isi n'umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU).
Ati 'Ni ibigo byinshi. Banki y'Isi, Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi,…Ni henshi, ntaho batajya, bajya mu nzego zose zitanga amafaranga.'
Perezida Kagame yavuze ko u Bubiligi bwahereye kera bubangamira u Rwanda, kugeza n'aho bwanze Ambasaderi warwo, Vincent Karega, bishingiye ku kuba ngo ataritwaye neza mu bibazo bya RDC.
Ati ' Baduhereye kera, na mbere y'iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya, barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu atakoreye neza Congo…ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Turaza kubibibutsa neza mpaka.'
Nyuma y'uyu mwanzuro w'u Rwanda, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prevot, yatangaje ko igihugu cye nacyo kiza gusubiza, ashinja u Rwanda kutayoboka inzira y'ibiganiro mu gihe hari ibyo impande zombi zitumvikanaho.
Yavuze ko u Bubiligi nabwo buza kwirukana Abadipolomate bose b'u Rwanda.




Amafoto: Kwizera Herve