Ubwiza bwa Intare Cultural Centre, yibagije ab'i Nyanza agahinda ko kubura aho bakorera ibirori - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Intare Cultural Centre ni inyubako iri mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Rwesero, mu Murenge wa Busasamana, ikaba igeretse kabiri.

Ni inyubako ifite imbuga yakira imodoka zirenga 150, ikagira inzu mberabyombi yakira abantu 1000 bicaye neza, ibyumba byagenewe ibiro 12, imbuga nini mu kirere yakoreshwa nk'ahantu ho kwakirira abantu, ndetse n'igikoni kinini cyagenewe gutekera abantu benshi.

Ndayishimiye Joseph bakunda kwita Musinga, yabwiye IGIHE ko iyi nyubako yatangiye gutanga umusanzu mu byerekeye imyidagaduro.

Ati 'Nk'abahanzi, twishimira iriya nyubako ndetse n'iriya salle irimo kuko mbere nta yari ihari. Ariko ubu ibirori by'abantu 1000 bicaye neza ushobora kubihakorera.'

Gukorera muri iyi nyubako bisaba kwishyura hagati ya miliyoni 1,5 Frw na miliyoni 1,77 Frw bitewe n'ibirori byateguwe.

Muvunyi Emmanuel utuye mu Mujyi wa Nyanza, na we akaba asanzwe akurikiranira hafi ibijyanye n'imyidagaduro, yavuze ko iyi nzu yakemuye byinshi.

Ati 'Yakemuye byinshi kuko ab'i Nyanza nta hantu heza hagutse bari bafite ho gukorera ubukwe cyangwa ibindi birori, cyane cyane mu gihe cy'imvura. Hafite salle wicaramo hari imbyino ugasusuruka nta mbeho ikwica cyangwa ubushyuhe.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko iyi nyubako yubatswe ku bufatanye FPR Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo n'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyanza, ikaba yaraje gutanga serivisi zo kwegereza salle y'inama ku bayikeneye n'ibindi birori.

Meya Ntazinda yavuze ko kuba yubatswe mu ishusho ijya kuba nk'inzu za kinyarwanda, bigamije gusigasira umuco nyarwanda kuko Nyanza isanzwe ari igicumbi cy'umuco ikomora kukuba harabaye umurwa w'abami.

Muri iyi nyubako banateganyije aho abantu bashobora kunywera ikawa (coffee shop), restaurant n'ibindi.

Iyi nyubako yuzuye muri Kanama 2024, itwaye agera kuri miliyari 3Frw, iha ikaze abifuza gukora ibikorwa bitandukanye byaba inama nini, ubukwe, gukodesha ibiro byo gukoreramo, ibitaramo n'ibindi.

Iyi nyubako yuzuye itwaye miliyari 3 Frw
Iyi nyubako igezweho kandi igasigasira umuco nyarwanda
Igikoni cyateguriwe gutekera abantu benshi
Iyi nyubako yakira abantu barenga 1000 bicaye
Abahanzi b'i Nyanza bashimye iyi nyubako
Aha abantu bashobora kuhicara bafata agacupa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwiza-bwa-intare-cultural-centre-yibagije-ab-i-nyanza-agahinda-ko-kubura-aho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)