Uko Umwami Mutara III Rudahigwa yabatijwe amazina atatu ya gikirisitu agamije guhangana n'abakoloni - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Umwami Mutara III Rudahirwa ni we mwami wa mbere w'u Rwanda wabatijwe muri Kiliziya Gatolika, mu 1943 yitwa Charles Léon Pierre.

Ibi Dr. Bizimana ubwo yaganirizaga urubyiruko i Kigali muri gahunda yiswe 'Rubyiruko menya amateka yawe' ku wa 25 Werurwe 2025, yavuze ko Mutara III Rudahigwa yabatijwe ashaka kugaragaza ko akunze Kiliziya Gatolika yari ifite ingufu nyinshi mu butegetsi icyo gihe, ariko ari amayeri yo kureshya Abakoloni ngo bashobore gukorana.

Ibyo byose Rudahigwa yabikoze nyuma y'umwaka wa 1931 ubwo se Yuhi V Musinga yari amaze gutanga, aho yari yaraciriwe muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) azira kurwanya Abakoloni b'Ababiligi bakoloniziga u Rwanda.

Rudahigwa amaze kwimikwa nyuma y'urupfu rwa se yasanze nahangana n'Abakoloni mu buryo bweruye na we atazamara kabiri batamwivuganye.

Rudahigwa yahereye ku kwemera kubatizwa ndetse ahitamo amazina atatu yose y'idini aho kuba izina rimwe nk'ibisanzwe ariko yari afite impamvu ayashaka yose.

Dr. Bizimana ati 'Rudahigwa yari umuhanga. Yararebye abona kugira ngo abazungu babone ko yemeye gukorana na bo ari ugufata amazina atatu ya batisimu kandi ubundi dufata rimwe. […]. Rudahigwa we yafashe atatu yiyita Charles Léon Pierre.'

Ayo mazina atatu yarimo Charles rikomoka kuri Charles Voisin wari Gouverneur Général w'u Rwanda u Burundi na RDC, irya kabiri ari Léon yakomoye kuri Musenyeri Léon Paul Classe wari Umuyobozi Mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ndetse na Pierre wari Vice Gouverneur Général w'ibyo bihugu bitatu.

Uko guhitamo inyabutatu y'amazina y'abantu bakomeye bayoboraga ibyo bihugu byazamuriye Rudahigwa kwiyegereza abazungu bituma ubutegetsi bwa gikoloni n'ubwa Kiliziya butangira gukorana na we.

Ati 'Nyuma yaho kugira ngo Kiliziya Gatolika imwereke ko ibyakiriye, uwari Papa icyo gihe yamwoherereje impeta y'ishimwe asaba intumwa ye yabaga i Kinshasa [...] aza kuyimwambika ubwe mu 1946 haba misa ikomeye yo kwakira iyo mpeta i Kabgayi.'

Dr. Bizimana yavuze ko ikindi Umwami Rudahigwa yakoze mu kureshya abakoloni ari ugutura u Rwanda Kiliziya agasa nk'aho we yiyambuye inshingano zo kuyobora igihugu.

Ati 'Kwemeza ko utuye u Rwanda Kristu Umwani bisa nk'aho wowe uba wiyambuye ubwami bwawe kuko Umwami w'u Rwanda ni we nyine mwami w'igihugu. Yari ayobotse Kiliziya Gatolika byuzuye.'

Ibyo amaze kubikora mu 1948, Rudahigwa yatangiye gukora impinduka zo kumvisha abazungu bakolonizaga Abanyarwanda abereka ibikorwa bibi bikwiye guhagarara aho nk'inkoni zitwaga ikiboko abakoloni bakubitaga uwananiwe gukora ibyo bamutegetse zavuye kuri 25 zijya ku munani kuko na bo bari bazi ko ari bibi.

Ati 'Ikiboko cyari kibi kuko nka Kiliziya ya Sainte Famille yubatswe bwa mbere i Kigali yubatswe mu gihe ahantu havaga amatafari [ahiye] yo kubaka Kiliziya hari i Kabgayi. Abaturage bavaga i Kigali n'amaguru bakajya i Kabgayi kuzana amatafari yo kubaka Kiliziya. Ab'i Kabgayi na bo bayazanaga i Kigali n'amaguru bayikoreye bagasubirayo. Habaga hari umuntu ugenda ubaherekeje n'amaguru agenda areba abananiwe bagakubitwa za nkoni [ikiboko]. Ni byo Rudahigwa yerekaga abazungu ati 'ibi si byo'.'

Rudahigwa yakomeje kumvisha abazungu ko ikiboko ari ikibi ndetse gisiga isura mbi Kiliziya Gatolika baza kugeraho bagikuraho.

Ikindi Rudahigwa yakoze mu kuvuguruza Abakoloni ni ugushyira abana bose mu mashuri hatagendewe ku moko by'umwihariko muri Groupe Scolaire Officiel (GSO) i Butare ndetse no guha akazi abantu bose hagendewe ku bushobozi.

Ati 'GSO ryari ishuri ry'Indatwa rigenewe gutegura abazajya gukora mu butegetsi ariko Rudahigwa ni we wa mbere washyize abana b'Abahutu mu Ishuri ry'Indwata bigana n'Abatutsi; abana b'abahanga bose barigana. Ivangura abakoloni bazanye yagiye arica gutyo. Ndetse Rudahigwa mu gihe cye yatangiye guha akazi abantu b'abahanga atagendeye kuri ya moko abazungu bari barashyizeho. Umwe mu bamenyekanye cyane ni Mbonyumutwa yagize Sous-Chef mu Karere ka Muhanga.'

Umwami Rudahigwa kandi mu 1950 yashinze ikigega yise Fond Mutara akajya akusanya amafaranga agenewe abana bagize amanota meza mu mashuri yisumbuye bakajya kwiga kaminuza mu mahanga kuko nta yabaga mu Rwanda.

Ibyo yabikoze mu gihe u Bubiligi mu nshingano bwari bwaremeranyijwe na Loni mbere yo kuragizwa u Rwanda hari harimo kurugeza ku burezi bukwiye nyamara kaminuza ya mbere yatangiye mu 1963 barageze mu Rwanda mu 1916.

Ibyo byose ariko Umwami Rudahigwa yakomeje kubikora Abakoloni b'Ababiligi ntibyabashimisha byiyongeraho no guharanira Ubwigenge bw;u Rwanda noneho bamutega umutego ngo ajye i Bujumbura bategure ibyo urugendo yagombanga kugirira mu mahanga.

Kuko ibyo byasabaga kubanza kwipimisha Rudahigwa yagezeyo ajya kureba muganga ngo amutere urushinge ariko bari babivuganyeho n'abo babiligi amutera ururimo uburozi arapfa mu 1959.

Umwami Mutara III Rudahigwa ni we wa mbere waharaniye ko Abanyarwanda bose basubirana uburenganzira bari barambuwe n'abakoloni



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-umwami-mutara-iii-rudahigwa-yabatijwe-amazina-atatu-ya-gikirisitu-agamije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)