Ukwiye gutangiza ishuri wabanje kureba uburwayi buhari - Dr. Nsanzimana ku bo muri kaminuza zigisha ubuvuzi - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Ibi Dr. Nsanzimana yabigarutseho ku wa 24 Werurwe 2024, ubwo yatangiza inama y'iminsi ibiri ihurije hamwe kaminuza zigisha ubuvuzi muri Afurika, iteraniye i Kigali.

Yateguwe na University of Global Health Equity, UGHE, ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima mu rwego guteza imbere amasomo y'ubuvuzi kuri uyu Mugabane.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko amashuri yigisha ubuvuzi muri Afurika akwiye kwibanda ku bibazo by'ubuvuzi buri gihugu kihariye noneho abanyeshuri ashyira ku isoko ry'umurimo bakaza kubikemura.

Ati 'Mbere y'uko utangiza n'ishuri ukwiye kubanza kureba uburwayi buhari kugira ngo abe ari yo mashuri dushyiraho azabashe gusohora abanyeshuri bajya kuvura abaturage. Ntabwo washyiraho ishuri ryigisha indwara itanahari cyangwa ngo usange indwara yibasiye abantu cyane ni yo uri kwigishamo abanyeshuri bake.'

Dr. Nsazimana yakomeje avuga ko mu Rwanda kuri ubu hari gahunda ya 4x4 igamije kongera umubare w'abaganga kandi itanasize inyuma ireme ry'amasomo bahabwa. Ibyo agasanga izo kaminuza zikwiye kubyigiraho ariko zikabikora zifatanyije.

Ati 'Iyi nama irasiga dushyizeho ihuriro ry'amashuri yigisha ubuvuzi [muri Afurika] n'uburyo bwo kwigisha buhuriweho. Ntukwiye gusanga bamwe bigisha biri hasi abandi biri hejuru kuko uwo bazavura ari umuturage umwe muri twebwe.'

Umuyobozi Mukuru wa UGHE, Prof. Philip Cotton, yavuze ko imwe mu mbogamizi ikizitiye amasomo y'ubuvuzi muri Afurika ikwiye gushakirwa umuti ari uko usanga imikoranire y'amashuri n'amavuriro ikiri hasi bigatuma abanyeshuri bamara umwanya munini mu ishuri bityo kwigira ku murimo bigakorwa igihe gito.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima muri Afurika, Dr. Chikwe Ihekweazu, wari witabiriye mu buryo bw'ikoranabuganga yavuze ko Afurika yugarijwe na 25% by'indwara ziri ku Isi Isi ariko ko ikibabaje ariko abahatanga serivise z'ubuvuzi bangana na 3% gusa by'abakora muri urwo rwego ku Isi.

Icyo cyuho kigira ingaruka kuri serivisi z'ubuvuzi Abanyafurika bahabwa ari yo mpamvu hakenewe gushyirwa ingufu mu kubaka abaganga bashoboye kandi bahagije kuko OMS iteganya ko mu 2030 Afurika izaba ikeneye abaganga miliyoni esheshatu biyongera ku bahari uyu munsi.

Yavuze ko OMS yafunguye urwego rushinzwe kubaka ubushobozi bw'abatanga serivisi z'ubuvuzi muri Afurika ariko ko hakenewe ubufatanye kugira ngo ibyo bigerweho harimo gushora mu ikoranabuhanga kandi bivuye mu banyafurika ubwabo.

Ati 'Ni iby'ingenzi cyane ko duhindura tukareka guhanga amaso abandi tukishakamo ibisubizo nka Afurika.Perezida Paul Kagame ahora avuga ko abantu bari mu mwanya mwiza wo gukemura ibibazo bya Afurika ari Abanyafurika.Yego imbogamizi ziracyari nyinshi ariko twazishakira ibisubizo dukoreye hamwe.'

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yo muri Nyakanga 2024, igaragaza ko Igihugu gifite abatanga serivisi z'ubuvuzi mu mavuriro bose hamwe 25,609.

Ni mu gihe biteganyijwe ko gahunda ya 4x4 yatangiye muri Nyakanga 2023 igamije gukuba kane umubare w'abatanga servise z'ubuvuzi izazamura uwo mubare babe 58.582 mu 2028.

Minisitiri Nsanzimana, Dr. Nsanzimana Sabin yasabye kaminuza zigisha ubuvuzi muri Afurika kwibanda ku buvuzi buri gihugu gikeneye
Umuyobozi Mukuru wa UGHE, Prof. Philip Cotton, yavuze ko muri Afurika amashuri y'ubuvuzi adakorana bihagije n'amavuriro, bikadindiza abanyeshuri
Haganiriwe ku buryo bwo gukemura imbogamizi zugarije amasomo y'ubuvuzi muri Afurika
Abitabiriye iyi nama yahuje kaminuza zigisha ubuzima muri Afurika batanze ibitekerezo bigamije guteza imbere uru rwego



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukwiye-gutangiza-ishuri-wabanje-kureba-uburwayi-buhari-dr-nsanzimana-ku-bo-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 28, March 2025