Umunsi Umwami Baudouin w'u Bubiligi asuka amarira kubera ibyifuzo bye ku Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
7 minute read
0

Nta kindi cyari kimurijije, ni uko Abaminisitiri muri Guverinoma ye, bari batinze guha inkunga Perezida Habyarimana yo guhangana na FPR Inkotanyi.

Umwami Baudouin w'u Bubiligi yabaye inshuti ikomeye ya Habyarimana kugeza ubwo FPR Inkotanyi yatangizaga urugamba rwo Kubohora igihugu mu Ukwakira 1990, agahatira Guverinoma ye gufasha Habyarimana.

Mu gitabo "A Throne in Brussels: Britain, the Saxe-Coburgs and the Belgianisation of Europe cyanditswe na Paul Beliën", avuga ko ubwo Mobutu yatangiraga gutakarizwa icyizere mu myaka ya 1990, amaso Baudouin yayahanze Habyarimana wari inshuti ye kandi amubonamo gukomeza isura y'u Bubiligi mu Karere.

Icyo gitabo kivuga ko ubwo Baudouin yingingaga umwe mu baminisitiri ngo batange ubufasha kuri Habyarimana ahangane na FPR Inkotanyi, hari aho yageze ararira.

Byaje kurangira Guverinoma y'u Bubiligi yemeye gutanga abasirikare basaga 500 bo gufasha ingabo za Habyarimana ku rugamba.

Mu muhango wo gushyingura umwami Baudouin muri Kanama 1993, Perezida Habyarimana yashimagije cyane nyakwigendera, utarigeze uhwema 'kuduhangayikira' yungamo ati 'ntabwo tuzibagirwa uburyo yahoraga atitwayeho'.

Si ibyo gusa, reka tujye na mbere ho imyaka 40. Mu 1959, ubwo Abatutsi birukanwaga mu gihugu byakozwe n'Ababiligi, barangije bifashisha Abahutu batangira gutwika imitungo yose y'Abatutsi.

Guy Logiest wari Résident Spécial w'u Rwanda yari ahari, maze afata indege, azenguruka ikirere cy'u Rwanda yitegereza uko ako kazi kari gukorwa, akazi ko gutwikira Abatutsi.

Icyamubabaje ni kimwe, ni uko icyo gikorwa cyakozwe nta lisansi ihagije ihari ngo batwike hanini.

Umunyamateka Innocent Nizeyimana yigeze kubwira IGIHE ati 'Kwirukana Abatutsi mu 1959 byakozwe n'Ababiligi. Yego bifashishije Abahutu ariko bakubwira ko lisansi zo kujya gutwikira Abatutsi zatangirwaga kuri Teritwari, hari n'aho Guy Logiest wari Résident Spécial yivugira ubwe ko yabaga ari kugenda hejuru mu ndege akurikirana uko ibikorwa byo kwirukana Abatutsi bigenda, ngo akababazwa n'uko batari biteguye bihagije ngo babe bafite lisansi ihagije yo kubatwikira ku buryo iyo baba barabyiteguye, nta Mututsi wari gusigara mu Rwanda.'

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu bibiri byakolonije u Rwanda, bwo n'u Budage. Ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962, Ababiligi ntibanyuzwe.

N'ikimenyimenyi, Guverinoma yagiyeho icyo gihe iyobowe na Kayibanda, yari igizwe n'Abaminisitiri icyenda n'abanyamahanga ba Leta 12. Igitangaje muri abo banyamabanga ba Leta, umunani bari Ababiligi.

Bigaragaza urwego rw'ubwigenge u Bubiligi bwateguriraga u Rwanda kuko bwakomeje kugira ijambo mu butegetsi bwarwo na nyuma y'ubwigenge. Umunsi u Rwanda rwanze ko iryo jambo rikomeza kwiganza, byahinduye isura, umubano urazamba.

Ku wa 17 Werurwe 2025, Guverinoma y'u Rwanda yahagaritse umubano wayo n'u Bubiligi, ishinja iki gihugu gito i Burayi, gukomeza kurangwa n'imyitwarire ya gikoloni no gukwiza ibihuha hose kigamije ko rufatirwa ibihano.

U Rwanda rushinja u Bubiligi kugira ukuboko mu mateka mabi y'igihugu yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari amakosa menshi u Bubiligi bukwiriye kuryozwa, bitari ibya none byo kubangamira u Rwanda bijyanye n'ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu 1962, ingabo z'abakoloni zari zishinzwe kurinda u Rwanda zahinduwemo iz'u Rwanda ariko umubare munini ari uw'ababiligi ari nabo bazitegekaga.

Nyuma y'ibitero by'Inyenzi mu mpera ya 1963, Abatutsi b'imbere mu gihugu baribasiwe, cyane cyane abataravugaga rumwe n'Ubutegetsi.

Ingabo z'Ababiligi zakomeje kuba mu Rwanda na nyuma y'ubwigenge ndetse ni nazo mu 1963 zifashishijwe mu kwica Abanyapolitiki batavugaga rumwe n'Ubutegetsi bo mu mashyaka ya UNAR na RADER.

Tariki 24 Ukuboza 1963, hishwe abarimo Michel Rwagasana wari Umunyamabanga Mukuru wa UNAR, Afrika Etienne na Ncogoza Xavier bahoze muri Guverinoma ihuriweho, Perezida wa RADER, Bwanakweri Prosper, Ndazaro Lazare wayoboraga ikinyamakuru UNITé cya UNAR n'abandi.

Bishwe nta rubanza rubayeho, bicwa n'abasirikare b'Ababiligi nyuma y'uko ab'abanyarwanda banze kubikora.

Jeune Afrique yo ku wa 17 Gashyantare 1964, igaragaza ko abo banyapolitiki barashwe n'ababiligi barimo TURPIN wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe umutekano, PIRATE wari umuyobozi wa Polisi n'uwitwa DURIEUX.

Mu 1973 nibo bari inyuma ya Coup d'etat yagejeje Général Major Habyarimana Juvénal ku butegetsi tariki ya 5 Nyakanga.

Mu makosa akomeye u Bubiligi bwakoze, gukoloniza u Rwanda biza ku isonga:

Mu 1916 nibwo Ababiligi bahawe u Rwanda ngo barukolonize nyuma yo gutsindwa k'u Budage mu ntambara ya mbere y'Isi yose.

Ubwabyo kuza mu Rwanda, kimwe n'ahandi muri Afurika nta bubasha bari babifitiye mu gihe nta bwumvikane bwabayeho n'abaruyoboraga icyo gihe.

Mu mategeko mpuzamahanga, ibihugu byose bigira ubusugire n'ubutavogerwa, nyamara kuza kw'Ababiligi mu Rwanda (tutibagiwe n'Abadage bari bahavuye), ntaho bitaniye n'ibyo Abanyaburayi bari gushinja u Burusiya muri Ukraine muri iki gihe.

Bananije Umwami Musinga kugeza bamuhitanye, na Rudahigwa wamusimbuye bamutera urw'ingusho

Ababiligi baje basanga u Rwanda ruyobowe n'Umwami Yuhi V Musinga ariko bamushyizeho amananiza, bamusuzuguza abaturage, yatanga itegeko bakamuvuguruza, bamucunaguza kugeza ubwo bamwirukanye mu gihugu.

Saa yine n'igice kuwa 14 Ukwakira 1931 nibwo Umwami Musinga na nyina Kanjogera n'abo mu muryango wabo, baciwe i Nyanza ibwami, boherezwa i Kamembe mu buhungiro.

Musinga yirukanywe mu gihugu cye ndetse mu kurenzaho agasuzuguro, bamusimbuza umwana we Mutara Rudahigwa. Byaje kurangira atangiye mu buhungiro ku wa 25 Ukuboza 1944 i Moba muri Congo.

Ntibashizwe, Rudahigwa byaje kurangira bamwivuganye atangira i Burundi mu rugendo rugana i New York gusaba ubwigenge bw'u Rwanda.

Murumuna we Kigeli Ndahindurwa yigeze kuvuga ati 'Ubwo yari muri Usumbura yahinduriwe umuganga wari usanzwe amuvura, amutera urushinge mbere y'uko agenda. Agisohoka mu biro bya muganga yikubise hasi. Twumvishijwe ko urupfu rwe rwabaye impanuka ariko mukuru wanjye ntiyari arwaye kandi nta n'isuzuma ry'umurambo ryakozwe.'

Mu byaha ndengakamere bakoreye u Rwanda, amacakubiri aza ku isonga kuko yagejeje kuri Jenoside. Nibo bazanye Ibuku, batangira kuyiha buri wese ufite imyaka 18, kandi bagashyiramo ubwoko bwe. Ibyo gupima amavuru n'ibindi mu kuvangura Abanyarwanda, byari ibyabo.

Mu 1958, Rudahigwa yasabye Ababiligi ko amoko yavanwa mu ndangamuntu agaragaza ko ateye ikibazo, Ababiligi barabyanga.

Iyi buku yabaye nka fotokopi y'ibyangombwa byagiye bitangwa na Repubulika ya mbere n'iya kabiri, kugeza mu 1994 ubwo indangamuntu irimo ubwoko yifashishwaga kuri bariyeri n'ahandi hose, mu kurimbura Abatutsi muri Jenoside.

U Bubiligi bwashyigikiye leta zaranzwe n'ivangura mu Rwanda, buba umubyeyi wa Batisimu wa Parmehutu bigeze mu 1994, busiga Abatutsi mu maboko y'Interahamwe kuko Ingabo zabwo zari mu butumwa bwa Loni mu Rwanda.

Ibyo byose birangiye, aho kugira ngo bubone ko bwakoze ikosa rikomeye mu mateka, bwahindutse indiri y'Abajenosideri n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi nk'abibumbiye muri Jambo Asbl.

Umugambi wabwo mubisha ku Rwanda, ubu ugeze ku gusaba Banki y'Isi, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi n'izindi nzego, guhagarikira inkunga u Rwanda.

Col Guy Logiest wagize uruhare mu gushyira Parmehutu ku butegetsi no kumenesha Abatutsi mu gihugu
Kayibanda (iburyo), Habyarimana Juvenal n'umwe mu basirikare b'u Bubiligi
Mu 1965, Kayibanda ari kumwe n'abanyaburayi mu nama yari yabereye i Kigali
Kayibanda (uwa kabiri wambaye utwumvisho) yakunze kwifashishwa n'u Bubiligi nyuma yo kumufasha kujya ku butegetsi
Kayibanda yabaye inshuti y'u Bubiligi mbere y'Ubwigenge na nyuma yabwo, agakora ibiri mu nyungu zabwo
Umwami Musinga yacunagujwe n'Ababiligi kugeza ubwo bamucaga mu gihugu cye
Ubutegetsi bwa Rudahigwa bwajujubijwe n'Ababiligi kugeza ubwo yapfaga amarabira
Ibarura ryo mu 1931 ryakozwe n'Ababiligi ryashingiraga ku miterere y'umuntu n'ingano ye mu kwemeza ubwoko abarizwamo. Ni nabyo byashyirwaga mu Ibuku
Ibuku yagize uruhare mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda
Ubwo Abayobozi ba Parmehutu bahirikaga ubwami tariki 28 i Gitarama babifashijwemo n'u Bubiligi
Tariki 11 Mata 1994, ingabo z'u Bubiligi zasize ibihumbi by'Abatutsi bari bahungiye kuri ETO'O Kicukiro, babasiga mu maboko y'Interahamwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-umwami-baudouin-w-u-bubiligi-asuka-amarira-kubera-ibyifuzo-bye-k-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 1, April 2025