Urugaga rw'abagena ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi rwatangiye guharurira inzira itegeko rishya ribigenga - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Umwuga wo kubara kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi (Quantity Surveying) ni umwuga wihariye ugira uruhare mu gutegura neza inzira yo gutanga amasoko, aho abakora muri uyu mwuga bapima kandi bagena ibiciro by'imishinga minini y'ubwubatsi n'iyindi mishinga y'ubucuruzi, yaba iya leta cyangwa iy'abikorera ku giti cyabo.

Ufite kandi uruhare rukomeye mu kwemeza agaciro k'amafaranga akoreshwa no gukurikiza amategeko n'amahame ngengamyitwarire, ukaba umaze igihe mu Rwanda, kuko watangiye kuva mu 2008 ariko nta cyemezo cyemewe n'amategeko, kandi ntiwahabwaga agaciro ukwiye mu ishyirwa mu bikorwa no mu micungire y'imishinga.

Kuba uyu mwuga utari uhari cyangwa ukaba utari ufite itegeko riwugenga, byatumye amafaranga abarirwa muri za miliyari akoreshwa nabi cyangwa anyerezwa bitewe n'uburangare mu gukurikirana imishinga y'iterambere yari iteganyijwe.

Imwe muri raporo z'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta igaragaza ko imishinga 66 ya leta ifite agaciro ka miliyari 551.91 Frw yadindiye, imitungo idakoreshwa ifite agaciro kanini aho hari imitungo 90 idakoreshwa ifite agaciro ka miliyari 15.86 Frw mu nzego 22.

Mu Ugushyingo 2024, Umutwe w'Abadepite wemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko rigenga imirimo y'ubuhanga mu guhanga inyubako, iy'ubuhanga mu by'ubwubatsi n'iy'ubuhanga mu kubara, kugena no kugenzura ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi.

Uyu mushinga w'itegeko umaze amezi uri mu biganiro muri komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko kandi biteganijwe ko uzemezwa mu mezi abiri ari imbere.

Mu rwego rwo kwitegura ibi, RIQS hamwe n'izindi nzego zifite aho zihuriye n'uyu mwuga, zirimo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Gutanga Amasoko ya Leta (RPPA), Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imiturire (RHA) ndetse n'Ishyirahamwe ry'Abakora mu Gutanga Amasoko, bateguye amahugurwa yo Kuzamura Ubumenyi mu Mwuga (CPD) ku wa 27 Werurwe 2025.

Ibi byari bigamije guha abanyamuryango ba RIQS n'abanyeshuri biga uyu mwuga ubumenyi ku mategeko n'imyitwarire kugira ngo bahindure imyumvire iriho ubu no guteza imbere ubufatanye hagati y'inzego zose zifite aho zihuriye no gushyira mu bikorwa imishinga.

Frederick Nyaminani, Visi-Perezida wa RIQS, yavuze ko iri tegeko rishya rigomba gusanga abakora muri uwo mwuga biteguye kwemeza inshingano zabo.

Yagize ati "Ibi bisaba guhindura imyumvire, kumenya inshingano zacu no kumenya ko umushinga uwo ari wo wose dufasheho, tuzabibazwa."

Nubwo bamwe mu bashinzwe imishinga barimo abakora ubwubatsi, abakanishi ndetse na bamwe mu bagena agaciro k'imishinga bahanwe kubera imishinga yananiranye, Nyaminani yavuze ko abagena ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi bagomba kwirinda kuba abagizi ba nabi kuko ibaruramari ryabo rigomba kuba ridafite aho ribogamiye kandi rikozwe kinyamwuga.

Umukozi wa RPPA ushinzwe E-Procurement, Vincent Ngarambe, yavuze ko amaze imyaka myinshi ajya muri Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y'Imari ya Leta aho abayobozi babazwa ku mishinga yashowemo amafaranga, yavuze ko iri tegeko ry'abagena ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi, rizatuma habaho igabanuka ry'imicungire mibi n'imishinga itabwa na ba rwiyemezamirimo.

Ati "Uru ni urwego rw'ingirakamaro cyane kandi dukorana na rwo (mu gutanga amasoko ya leta) bityo ibi bibazo byo gutinda n'imishinga itabwa, twabonye bizakemurwa n'itegeko ryabo kandi bizatuma habaho imyitwarire myiza n'ubunyamwuga."

Ikirezi Angelique Benita, umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, yavuze ko kumenya byinshi ku itegeko rishya n'imyitwarire muri rusange mu Rwanda bitanga icyizere cyo kuba ashobora gukoresha ubumenyi yize kugira ngo ateze imbere uru rwego ariko na none agire uruhare mu iterambere ry'imishinga y'igihugu.

Yagize ati "Ukurikije aya mahugurwa, twebwe nk'abanyeshuri ndetse n'abahanga mu kugena ingano y'ibintu n'ibiciro mu bwubatsi b'ejo hazaza, tubasha kwigira ku bari mu mwuga ariko na none tukaza nk'amaraso mashya yo guhindura ejo hazaza."

Irankunda Vedaste, umunyamwuga usanzwe akora, yavuze ko iri tegeko rishya ritegerejweho gukemura bimwe mu bibazo biri muri uyu mwuga ariko nanone rikemeza umwanya wabo ukwiye mu rwego.

Ikirezi Angelique Benita, umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda yishimiye kumenya byinshi ku itegeko rishya
Ngarambe Vincent yavuze ko iri tegeko rizatuma habaho igabanuka ry'imicungire mibi n'imishinga itabwa na ba rwiyemezamirimo
Frederick Nyaminani, Visi-Perezida wa RIQS, yavuze ko iri tegeko rishya rigomba gusanga abakora muri uwo mwuga biteguye kwemeza inshingano zabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugaga-rw-abagena-ingano-y-ibintu-n-ibiciro-mu-bwubatsi-rwatangiye-guharurira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)