
Ni amatora yabaye kuri uyu wa 28 Werurwe 2025 mu turere twa Burera, Bugesera, Karongi, Rusizi, Nyamasheke, Kamonyi na Muhanga yo kuzuza Inama Njyanama z'uturere. Hatowe kandi abagize Komite Nyobozi y'Akarere ka Karongi n'Akarere ka Rusizi.
Mu Karere ka Karongi hatowe Muzungu Gerald, wari umuyobozi w'agateganyo w'aka karere, Ntakirutimana Julienne wari umukozi w'akarere ushinzwe Ejo Heza, atorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Ngarambe Vedaste atorerwa kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, akaba yungirijwe na Nyamurinda Protais ku mwanya wa Visi Perezida.
Ni nyuma y'aho tariki 15 Ugushyingo 2024, Mukase Valentine wari Umuyobozi w'Akarere ka Karongi yeguriye rimwe na Niragire Theophile wari Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu n'Iterambere na Dusingize Donatha wari Perezida w'Inama Njyanama.
Mu Karere ka Rusizi hatowe, Sindayiheba Phanuel ku mwanya w'Umuyobozi w'Akarere.
Sindayiheba Phanuel ni umwe mu banyeshuri b'i Nyange bashyizwe mu Ntwari z'u Rwanda nyuma y'uko banze kwitandukanya, bakabwira Interahamwe ko ari Abanyarwanda.
Uwatowe ku mwanya w'Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage ni Mukakalisa Francine wari usanzwe ari uwikorera.
Tariki 23 Ugushyingo 2024, nibwo Dr. Anicet Kibiriga wayoboraga Akarere ka Rusizi na Dukuzumuremyi wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage beguye.
Mu Karere ka Nyamasheke hatowe Bikorimana François mu rwego rwo kuzuza abagize Njyanama y'akarere, Prof. Kamana Emmanuel atorerwa kuba Perezida w'Inama Njyanama, Uzamukunda Isabelle atorerwa kuba Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyamasheke.
Mu yandi matora yabaye, muri gahunda yo kuzuza Komite z'Inama Njyanama z'uturere, mu Ntara y'Amajyepfo, mu Karere ka Kamonyi, ku mwanya w'Umujyanama Rusange, hatowe Rugwiro Gahamanyi David.
Mu Karere ka Muhanga hatowe Gakwavu Abraham ku mwanya w'umujyanama rusange, hanatorwa Perezida mushya w'Inama Njyanama y'Akarere, Nshimiyimana Gilbert, wari usanzwe ari Visi Perezida, wahise asimburwa na Rudasingwa Jean Bosco, wari usanzwe ari umujyanama usanzwe.
Ni nyuma y'aho Nshimiyimana Octave wari Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Muhanga aherutse kwegura ku mirimo ye, avuga ko yerekeje mu yindi mirimo atabangikanya no kuba umujyanama.







Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uturere-twa-karongi-na-rusizi-twabonye-abayobozi-bashya