Uyu musoro ureba ahantu hose hari igitanda-Kabera ku musoro w'ubukerarugendo ku icumbi - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Bikubiye mu mushinga w'itegeko Minecofin yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite ku wa 19 Werurwe 2025.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey, yatangaje ko biri mu murongo wo gufasha igihugu kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari 1,1$ avuye mu bukerarugendo bitarenze 2029.

Ati 'Uyu musoro urareba ahantu hose hari igitanda, ni igiciro cy'inyuma. Waba wagiye muri lodge, muri motel, hotel, byose bifite ahantu hari serivisi y'icyumba cyo kuraramo.'

Yavuze ko abatanga izi serivisi bari basanzwe batanga indi misoro, bityo baziyandikisha kugira ngo bajye bakusanya iyo misoro bayishyure buri kwezi.

Bamwe mu badepite bagaragaje ko bizatuma ibiciro by'amacumbi byiyongera ku buryo hari na bamwe byabera imbogamizi.

Kabera yavuze ko ibiciro bizazamukaho gato ariko bitazatuma abantu bareka kurara muri hoteli.

Ati 'Bizazamukaho kuko n'ubundi ibiteganyijwe ni uko iyi 3% n'ubundi ufite icumbi azayicuza wa muntu warayemo. Azajya ku muguzi wa nyuma kandi ntabwo ari amafaranga yakabaye atuma umuntu atajya muri hoteli ngo araremo.'

Yahamije ko amafaranga azaturuka muri uyu musoro azafasha mu kubaka ibikorwaremezo bijyanye n'ubukerarugendo.

Mu 2024, Urwego rw'Abikorera rwatangaje ko mu Rwanda habarurwa ibyumba birenga ibihumbi 25, mu gihe bateganya ko mu myaka itanu iri imbere bizaba bimaze kugera ku bihumbi 35.

Kugeza ubu Ishami ry'Ubukerarugendo ribarizwamo ibigo 1,360 n'amahuriro arindwi y'ubukerarugendo butandukanye.

Imibare igaragaza ko abantu barenga miliyoni 1,4 basuye u Rwanda mu 2023, bikaba biteganyijwe ko bazikuba kabiri mu 2029, bikanajyanishwa no kongera ibyerekezo sosiyete itwara abantu n'ibintu mu kirere ya RwandAir igeramo.

Ibigo bicumbikira abantu bigiye kujya bisora 3% y'igiciro cy'icumbi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uyu-musoro-ureba-ahantu-hose-hari-igitanda-kabera-ku-musoro-w-ubukerarugendo-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)