Abagore bakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse basabwe gutinyuka no kwigirira icyizere mu byo bakora - #rwanda #RwOT

webrwanda
4 minute read
0

Ibi byagurutsweho mu gikorwa cyahuje abagore bakora ubucuruzi, abashoramari, n'abafatanyabikorwa batandukanye, baganira ku buryo bwo kwagura ibikorwa byabo, bagaragaza imbogamizi zihari ndetse n'amahirwe bafite bagomba kubyaza umusaruro.

Ni igikorwa gitegurwa mu rwego rwo guteza imbere uburinganire no kuzamura abagore mu by'ubukungu, binyuze mu kwagura ubucuruzi bwabo, gufasha abagore kugera kuri serivisi z'imari mu buryo bworoshye, kubafasha guteza imbere imiyoborere no kubongerera ubumenyi n'ibindi.

Bifasha abagore kongera amahirwe mu bucuruzi, kubona ubumenyi mu micungire y'imari, no guhura n'abafatanyabikorwa babafasha mu kwagura ibyo bakora, bikanatanga urubuga rwo kumurika ubucuruzi bwabo n'udushya baba bafite.

Umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga w'Abanya-Canada utari uwa Leta (CECI) mu Rwanda, Olive Zimulinda yavuze ko impamvu y'aya mahugurwa ari ukugira ngo bakomeze kureba ko umugore yakomeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry'igihugu.

Yagize ati 'Igihugu cyacu by'umwihariko hari aho kigeze mu bijyanye no gufasha umugore n'umukobwa kugira ngo abashe gutera imbere mu bukungu, agire uruhare mu mibereho myiza y'umuryango we n'iterambere ry'igihugu muri rusange.'

Yavuze ko hari ingorane zihari mu kwihangira imirimo zirimo kugira ubumenyi buke, kutabona igishoro byoroshye, kugorwa no kubona inguzanyo kubera kubura ingwate n'ubusumbane cyane cyane nko mu rugo iyo umugabo atabyumva, hari abagize umuryango batumva ko umugore afite uruhare mu iterambere ryawo binyuze muri bwa bucuruzi bwe.

Gusa n'ubwo hari imbogamibizi zigaragazwa ariko abasaba kwitinyuka bagashyira umuhate mu kwiga uko bikorwa, bakigirira icyizere, bashake amakuru bamenye kugirana ubufatanye n'abandi bagore bafite aho bageze kugira ngo na bo babigireho.

Umukozi muri Banki ya Kigali, mu ishami rifasha abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse by'umwihariko ku bagore bikorera, Gacinya Michelle yavuze ko gufasha abagore atari ibintu byoroshye, babishyiramo imbaraga mu kumenya imbogamizi bahura na zo bakabafasha kuzikemura.

Ati 'Twasanze abatugana umubare munini ari abagabo, ariko wajya hanze mu bacuruzi akabonamo abagore benshi ariko badakoresha serivisi za banki, twibaza impamvu yabyo, nibwo twabegereye turabumva, dusanga abenshi ntibasobanukiwe neza iby'imari, twarabahuguye, tunabashyiriraho uburyo bwo gusaba inguzanyo nta ngwate ku mucuruzi umaze umwaka akora.'

Umuyobozi wa kampani ikora ibikorwa byo gusukura inyubako no gutunganya ubusitani (ZLD), Brenda Marebe yavuze ko imbogamizi bahura nazo ari ukutabona igishobora gihagije no kutagirirwa icyizere ku isoko ariko aya mahugurwa yayungukiyemo byinshi bigeye kumufasha.

Yavuze ko kuba bahujwe gutya bibafasha gutinyurana, kuko iyo umugore umwe wageze ku iterambere abaganirije akababwira urugendo yanyuzemo bibafasha kugarura icyizere bakumva ko na bo bazagera ku iterambere bifuza mu gihe batinyutse bagakora cyane, bakanigirira icyizere.

Umuyobozi wungirije wa UoK ushinzwe imiyoborere n'abakozi, Prof. Ogechi Adeola yavuze ko iyo wigishije cyangwa uhuguye umugore uba ufashashije umuryango, igihugu n'Isi yose, kuko umubyeyi iyo afashwe neza ahindura byinshi.

Yagize ati 'Iyo abagore baganira, barahugurana, bagashyigikirana kandi bose bakunguka. Iyo batejwe imbere n'umuryango mugari ubigiriramo inyungu, rero tugomba kubafasha gukuraho imbogamizi zibabuza kugera ku bushobozi bwisumbuyeho mu muryango nyarwanda.'

Yabibukije ko kugira ngo bagera ku nzozi zabo bagomba gukora cyane, bagakoresha imbaraga zikubye kabiri ku zo abagabo bakoresha, kandi ko ubufatanye buzatuma bagera kuri byinshi bifuza.

Aba bagore kandi basabwe kugira ubafatanye bwa hafi n'abagabo babo mu kabaka sosiyete ihamye bagamije kwimakaza uburinganire kuko ari yo soko y'iterambere rirambye.

Umuyobozi wungirije wa UoK ushinzwe imiyoborere n'abakozi, Prof. Ogechi Adeola yavuze ko iyo wigishije cyangwa uhuguye umugore uba ufashashije umuryango, igihugu n'Isi yose
Ubwo ibikorwa by'abagore bakora ubucuruzi byasurwaga
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abagore benshi bakora ubucuruzi
Olive Zimulinda na Michelle Gacinya bari mu batanze inama zo kwagura ibikorwa
Mukankurunziza Lucie ucuruza ibikorerwa mu Rwanda, mu isoko rya Kimironko avuga ko guhura nk'abagore b'abacuruzi bibafasha kumenyekanisha ibyo bakora
Brenda Marebe afite kampani ikora amasuku no gutugunganya ubusitani
Impuguke zitandukanye mu by'ubucuruzi basangije abakizamuka ubunararibonye n'inama z'uko bakwitwara ngo nabo bazatera imbere
Bagize umwanya wo kujya mu matsinda kungurana ibitekerezo
Abayobozi n'abakozi ba UoK na CECI bari bahari
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye ziganjemo iz'abagore baganiriye ku iterambere ry'ubukungu
Abacuruzi b'abagore berekanye ibyo bakora

Amafoto: Nzayisingiza Fidele




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bakora-ubucuruzi-buto-n-ubuciriritse-basabwe-gutinyuka-no-kwigirira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)