Abakozi ba Airtel Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama - #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Ibi yabivuze ku wa 10 Mata 2025, ubwo abayobozi n'abakozi ba Airtel Rwanda basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, mu Karere ka Bugesera.

Hamez yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 31 ishize, bikwiye gusigasirwa ngo ibyabaye bitazongera ukundi.

Yavuze ko kimwe mu byatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu ari ukutibagirwa aho rwavuye, cyane ko gusura inzibutso byibutsa Abanyarwanda aho bavuye ariko bikabashyiramo n'imbaraga ngo batazasubira inyuma.

Ati 'Ibyo u Rwanda rwabashije kugeraho nyuma y'ibihe bibi kandi bibabaje biragoye kubyiyumvisha, gusa ntekereza ko impamvu babigezeho ari ugukomeza kwibuka bakaza ahantu nk'aha buri mwaka, bityo ntibibagirwe aho bavuye bigatuma baharanira kubaka ejo hazaza.'

Hamez yashimangiye ko ibihugu byinshi bya Afurika nubwo bitabayemo Jenoside nk'uko yabaye mu Rwanda, hari aho amateka yagiye yisubiramo.

Ati 'Nk'ubu nabaye muri Sudani i Khartoum, umujyi na wo wagize amateka mabi, nyuma yayo bagize amahoro, ariko nyuma birongera birazamba.'

Yavuze ko abantu badakwiye kwicara ngo bavuge ko ibyabaye bitazongera gusa ahubwo bakwiye no kubiharanira.

Ati 'Tugomba guhora twunze ubumwe, tutavuga ngo ntibizongera gusa, ahubwo tugomba no kubiharanira kuko tuzi uburyo umuntu ashobora guhinduka.'

Hamez yavuze ko abavuga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bakwiye kuza bagasura inzibutso nk'izi kuko ari gihamya cy'ibyabaye.

Emmanuel Hamez n'abakozi ba Airtel Rwanda basobanurirwa amateka mbere yo kwinjira mu Rwibutso
Basuye ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Ntarama basobanurirwa amateka yaho
Umuyobozi Mukuru wa Airtel ashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 i Ntarama
Abakozi ba Airtel Rwanda bashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi biciwe i Ntarama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-airtel-rwanda-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-ntarama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)