
Visi Perezida wa Mbere wa RIC akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye amadini n'amatorero afite ari abantu bakomeza gukwirakwiza inyigisho z'ibinyoma n'ubuhanuzi bupfuye.
Yabigarutseho ubwo yasubizaga ibibazo by'Abadepite ku bikorwa ngo abavugabutumwa bakoresha inyigisho z'ubuyobe n'ubuhanuzi bupfuye bakumirwe.
Depite Sibobugingo Gloriose, yasabye abanyamadini kugira icyo bakora ku bantu bagize ubuhanuzi bupfuye nk'ubucuruzi kuko usanga bayobya abaturage.
Depite Mushimiyimana Lydia yagaragaje ko benshi mu bigisha inyigisho z'ubuyobe usanga bavuga ibihabanye na politiki n'umurongo bya Leta ku ngingo zitandukanye, bakaba bayobya abaturage.
Ati 'Akenshi usanga abo bantu bari mu murongo uhabanye n'uw'igihugu gifite, nk'urugero umuntu akavuga ngo Kwibuka ni ukuzura akaboze, Imana yantumye ngo mbabwire ko Kwibuka bitemewe. Ese abo bantu hari uburyo bajya bahanwa mu itorero, hari ababa barashyikirijwe ubutabera? Kuko usanga abantu batinya amatorero no kurusha uko batinya amategeko asanzwe.'
Musenyeri Kayinamura yemeje ko ari ibintu byatangiriye mu madini n'amatorero ariko hashyirwamo imbaraga zo kubirwanya bituma bamwe bahitamo gusohoka mu madini.
Ati 'Inyigisho z'ubuyobe n'ubuhanuzi bupfuye mu by'ukuri birahari, biraboneka. Byatangiriye mu byumba by'amasengesho, abakuru b'amadini n'amatorero barabihagurukira kandi koko tukabirwanya twivuye inyuma, kugeza igihe rero ababigira bahita bava mu itorero, nibwo wumva abajya mu butayu, kuko baba bafatiwe n'ibihano mu rwego rw'itorero.'
Yerekanye ko nyuma yo gufatirwa ibihano mu rwego rw'itorero benshi bahitamo kuyoboka gukoresha imbuga nkoranyambaga, kandi amatorero ataba akibafiteho ububasha, asaba ko abanyuza inyigisho z'ubuyobe n'ubuhanuzi bupfuye ku mbuga nkoranyambaga bari bakwiye gukurikiranwa n'inzego zitandukanye.
Ati 'Ubu byimukiye ku mbuga nkoranyambaga, kubigenzura ku rwego rw'amadini ntibitworoheye, turabaza ngo nyabuneka nta bundi buryo bwo gukurikirana abajya kuri izi mbuga nkoranyambaga? Kuko ni zo wumva umuntu akoze ibintu ukibaza uti ese uyu ntabwo akwiye gukurikiranwa n'ubutabera? Ese gukurikirana aba bantu bihagaze bite?'
Yavuze ko abanyamadini badashyigikiye na mba inyigisho zitangwa na bamwe mu bigize abakozi b'Imana kandi batanga iziyobya Abaturarwanda.
Ati 'Ibi rero ntabwo tubishyigikiye, turabyamagana kandi tuzakomeza kubyamagana mu buryo bugaragara.
Yavuze ko ubufatanye n'inzego buzafasha mu guhashya ibyo bikorwa kuko hari abo usanga babikora kandi ugasanga mu byo bakora harimo n'ibyaha.
Ati 'Imana ntivuga ubuyobe, kubera ko abo bantu tuba tutakibafite baba bavuye mu matorero, Leta yo igira n'izindi mbaraga tutagira, rwose gufatanya byashoboka, aho tumenye tukabatungira agatoki kugira ngo twese dufatanye kurwanya iki cyorezo, tuzakomeza kubirwanya.'
Umuyobozi wungirije w'Itorero ry'Aba- Presbytérienne mu Rwanda, Rev. Julie Kandema, yavuze ko mu myanzuro yafashwe na RIC harimo ko amatorero agomba kwitandukanya n'abo bavuga inyigisho z'ubuyobe n'ubuhanuzi bupfuye ariko akanagira uruhare mu kubarwanya.
Ku rundi ruhande, Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yagaragaje ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko hagamijwe kurwanya inyigisho z'ubuyobe ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara no mu bato.

